Umunya-Tanzania yagizwe umuyobozi w’ikigo cy’imisoro muri Sudan y’Epfo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Dr Patrick Mugoya ukomoka muri Tanzania yagizwe umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe imisoro n’amahoro muri Sudan y’Epfo.

Uyu mugabo wasinye amasezerano y’akazi kuri uyu wa Kabiri, yabwiye abanyamakuru ko azashyira imbere gukora igenamigambi rizafasha icyo kigo gukorera mu mucyo no gushyiraho uburyo bunoze bwo gukusanya imisoro idaturuka ku bikomoka kuri peteroli.

Ibyo ngo bizajyana no guziba ibyuho byose byatumaga hari imisoro inyerezwa cyangwa idakusanywa muri Sudan y’Epfo.

Mugoya yahoze ari umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro muri Tanzania.

Muri Nzeri uyu mwaka, Ikigo cy’imisoro n’amahoro muri Sudan y’Epfo cyatangaje ko cyahombye miliyari hafi enye z’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu mu mezi atatu ashize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .