00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwiyahuzi yateye icyuma Perezida wa Mali aramuhusha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 02:24
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inzibacyuho wa Mali, Assimi Goïta, yarokotse igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe n’abantu babiri bitwaje intwaro barimo n’ufite icyuma yagerageje kumutera ariko akamuhusha.

Kimwe n’ahandi ku Isi, Perezida Assimi Goïta, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Nyakanga 2021, yifatanyije n’Abayisilamu b’i Bamako kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha.

Uyu munsi uzwi ku zina ry’Ilaidi, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo agahabwa abatishoboye, ukaba ari umugenzo waturutse kuri Aburahamu ubwo yashakaga gutangaho umwana we w’ikinege igitambo.

AFP yatangaje ko ubwo Perezida Assimi Goïta yari mu masengesho mu Musigiti Mukuru wo mu Mujyi wa Bamako, yagabweho igitero, ariko agahita ahungishwa.

Umuyobozi w’uwo musigiti, Latus Toure, yavuze ko uwagabye igitero yari agambiriye kwica perezida amuteye icyuma mu mugongo ariko yakomerekeje undi muntu.

Idrissa Kone ukora kuri uyu musigiti we yavuze ko yabonye umwiyahuzi yegera perezida ariko we n’abamurinda bagahita bakuramo imbunda zabo kugira ngo birwaneho.

Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’Imyemerere muri Mali, Mamadou Kone, yavuze umugabo ‘yagerageje kwica perezida akoresheje icyuma’ ariko ahita afatwa.

Ibiro bya Perezida muri Mali byatangaje ko “umwiyahuzi yahise afatwa n’abashinzwe umutekano. Iperereza rirakomeje.’’

Reuters yanditse ko amakuru yahawe na babiri mu bakora mu nzego za gisirikare ari uko Perezida Goïta atigeze akomeretswa.

Perezida Assimi Goïta w’imyaka 37 yarahiriye kwicara ku ntebe ya Perezida muri Mali mu kwezi gushize ariko ubutegetsi bwe ntibwavuzweho rumwe kubera uburyo yabufashe.

Muri Kanama 2020, ni bwo Colonel Goïta yayoboye Coup d’etat yasize ikuye ku butegetsi Ibrahim Boubacar Keita nyuma y’igihe igihugu kirimo imyigaragambyo yo kwijujutira ruswa no kunanirwa gukemura ibibazo by’umutekano byibasiriye iki gihugu kuva mu 2012.

Goïta yahise agirwa Visi Perezida wa Mali muri Guverinoma y’inzibacyuho yashyizweho mu gutegura igihugu kuzasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili bitarenze Gashyantare 2022.

Muri Gicurasi 2020, yahise yisubiza ubutegetsi nyuma yo gushinja Perezida w’agateganyo Bah Ndaw na Minisitiri w’Intebe Moctar Ouane kutamugisha inama mu mpinduka zakozwe muri Guverinoma.

Perezida w’Inzibacyuho wa Mali, Assimi Goïta, yarokotse igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe n’abantu babiri bitwaje intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .