The Ben na Meddy bazataramira Abanyarwanda i Boston

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 19 Nzeri 2012 saa 05:04
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe kinini batigaragariza abakunzi babo, abahanzi The Ben na Meddy bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bazagaragara mu gitaramo giteganyijwe mu rwego rw’Umunsi witiriwe u Rwanda uzizihirizwa I Boston muri Leta ya Massachusetts. “Rwanda Day” igiye kuba ku nshuro ya kabiri hagati y’itariki 21 n’iya 22.
Aba bahanzi bitezweho kongera kugaragaza udushya twinshi kuko nyuma y’imyaka ibiri baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bagiye bashyira hanze indirimbo nshya zigahita zikundwa n’abatari (...)

Nyuma y’igihe kinini batigaragariza abakunzi babo, abahanzi The Ben na Meddy bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bazagaragara mu gitaramo giteganyijwe mu rwego rw’Umunsi witiriwe u Rwanda uzizihirizwa I Boston muri Leta ya Massachusetts. “Rwanda Day” igiye kuba ku nshuro ya kabiri hagati y’itariki 21 n’iya 22.

Aba bahanzi bitezweho kongera kugaragaza udushya twinshi kuko nyuma y’imyaka ibiri baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bagiye bashyira hanze indirimbo nshya zigahita zikundwa n’abatari bacye hano mu Rwanda.

Twagerageje kuvugana nabo ngo tubabaze uko bari kwitegura iki gitaramo, ariko ntibyabasha kudukundira.

Sam Mbanda, ushinzwe gutegura no guhuza abantu bazitabira uyu munsi mukuru baturutse muri Dallas aho aba bahanzi bombi batuye, aganira na IGIHE yavuze ko biteganyijwe ko Abanyarwanda barenga kuri 40 ari bo bazitabira uyu munsi baturutse I Dallas. Yavuze ko imyiteguro irimbanije ndetse kandi ko bazahaguruka kuwa Gatanu, bakazagaruka ku Cyumweru tariki ya 23 Nzeri 2012 ibirori birangiye.

Abahanzi The Ben na Meddy bagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki ya 4 Nyakanga 2010, ubwo bari bitabiriye ‘Urugwiro Conference’, igikorwa cy’Abanyarwanda babayo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .