Abacukura amabuye y’agaciro bibukijwe ko igihugu kibahanze amaso muri iki gihe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Abacukura amabuye y’agaciro na kariyeri bibukijwe ko mu gihe umusaruro ukomoka mu bukerarugendo wagabanutse cyane kubera icyorezo cya COVID-19 bagomba kuziba icyuho mu madevize igihugu cyinjiza.

Mbere ya COVID-19, urwego rw’ubukerarugendo rwari ku mwanya wa mbere mu kwinjiriza igihugu amadevize, ubucukuzi bukaza ku mwanya wa kabiri.

Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda ( RMB), Dr. Twagirashema Ivan, yavuze ko ubu igihugu gihanze amaso ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ngo bazibe icyuho cyatewe n’urwego rw’ubukerarugendo kubera COVID-19.

Yabigarutseho mu nama yahuje iki kigo n’abacukuzi ba mine na kariyeri ndetse n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo ku wa 13 Ukwakira 2020 mu Karere ka Muhanga.

Mu mbogamizi abacukuzi bagaragaje muri iyi nama harimo guhagarikirwa impushya mu gihe baba baratangiye gushora imari ngo bakore mu buryo burambye ndetse no gutinda gutanga impushya ku bazisabye.

Rugamba Robert uhagarariye abacukuzi mu Majyepfo avuga ko bigoranye gushora imari mu buryo burambye mu gihe baba batazi neza niba impushya bafite bucya bakizifite.

Dr. Twagirashema avuga ko abacukuzi batagomba gufata ubu bushabitsi nk’aho umuntu anyura yigendera avuga ko ntawamenya niba abyuka agifite uruhushya.

Yasabye abacukuzi guhindura imyumvire bagatuza bagashora imari mu bucukuzi bakongera umusaruro. Yongeraho ko byose bizaturuka ku bufatanye burimo kubahiriza amategeko agenga ubucukuzi bwa mine na kariyeri.

-  Impushya zigiye kwihutishwa

Ubuyobozi bwa RMB bwavuze ko ikibazo cyo kwihutisha impushya kigiye gukemuka vuba.

Twagirashema yagize ati “Ubu tumaze iminsi dukora ku mpushya z’abantu basabye hagati ya 2016 na 2019. Icyo twiyemeje ni uko impushya zari muri iyo myaka tugomba kurangiza Ukuboza zose zizweho abazihawe bazi ko bazifite, abazimwe kubera impamvu nabo babizi n’abagomba kugira ibindi buzuza nabo bakaba babizi.’’

Yongeyeho ko gahunda yo gusaba impushya bari kugerageza kuyigira ngufi ngo abasabye bajye babona ibisubizo mu buryo bwihuse.

Yavuze ko ntawe uzabura aho acukura yujuje ibisabwa kuko niyo atahabwa aho yasabye hari ahandi ikigo cyerekanye hashobora gucukurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko mu gukemura bimwe mu bibazo bikiboneka mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagiye gushimangira ubufatanye n’inzego zitandukanye.

Yagaragaje ko ikibazo cy’ibirombe bidafite ba nyirabyo ari kimwe mu bibazo byihutirwa byashyirwamo imbaraga bigahabwa ababicukura bakaba ari nabo babazwa ibibazo byahavuka.

Aha Dr. Twagirashema yavuze ko mu byo RMB iri gukora harimo kugerageza gutanga ibi birombe bitagira benebyo mu rwego rwo kubibyaza umusaruro no kugira abo bibazwa igihe harimo ibibazo.

Mu mbogamizi abayobozi b’uturere bari baragaragaje ni ukutagira uruhare mu byemezo bifatirwa abacukuzi bityo ugasanga nta bushobozi babafiteho mu gihe hari ibyo batujuje.

Ubuyobozi bw’uturere bugiye kujya bugira uruhare mu myanzuro ifatwa ku mpushya ku buryo buzajya butanga inama niba umuntu arukwiriye koko ku buryo mu gihe hari uwarusabye ariko yitwara nabi mu karere atazajya aruhabwa.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ubu bufatanye ari intambwe nziza itewe.

Yagize ati “Uyu munsi kuba hari inshingano zije ku buyobozi bw’uturere inama y’umutekano itaguye y’akarere bakaba bakicara hakabaho kujya inama hakabaho no kuganiriza umuntu no kugaragariza umuntu ibyo gukosora mbere yo kujya mu makossa menshi numva ari intambwe nziza cyane itewe kandi izadufasha kunoza ya mikorere n’imikoranire.’’

Umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wavuye ku 60 000 ugera ku 41 800 kubera COVID-19.

Amafaranga urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwinjije mu isanduku ya leta mu misoro hagati ya 2019 na 2020 ni miliyari 3 Frw; yavuye kuri miliyari 5 Frw mu 2018 na 2019.

U Rwanda rwihaye intego ko bitarenze mu 2024 igihugu kizaba kinjiza miliyari n’igice y’amadolari, bizagerwaho mu bufatanye bwa Leta n’abikorera.

Abacukura amabuye y’agaciro bibukijwe ko igihugu kibahanze amaso muri iki gihe igihugu kigihanganye n'ingaruka za Coronavirus
Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abacukuzi, Jean Malic Kalima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .