Abafite amavuriro yigenga bashishikarijwe kwita kuri serivisi zo kwizigamira

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 4 Ukwakira 2020 saa 06:45
Yasuwe :
0 0

Abagize Ihuriro Nyarwanda ry’Abaforomo n’Abafasha b’abaganga bikorera ku giti cyabo (RPNCO), bashishikarijwe gushyira imbaraga muri serivisi zo kwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza, by’umwihariko bafata iya mbere mu kwitabira serivisi ya “Ejo Heza”.

Ibi babibwiriwe mu muhango wo kwakira RPNCO nka rimwe mu mu matsinda yihariye y’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi (cellule spécialisée), rigizwe n’abafite amavuriro yigenga mu Rwanda, rizajya rikorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Nsengiyumva Vincent, yabwiye abanyamuryango ba RPNCO ko bakwiye gufata iya mbere bakitabira gahunda ya Leta ya Ejo Heza, kugira ngo bizabafashe kudahangayika mu gihe bazaba bageze mu zabukuru.

Ati “Ntibikwiye ko nk’abantu twakoze tugifite imbaraga, twazabageraho tukaba umutwaro ku bandi no ku gihugu mu gihe tuzaba tutagishoboye gukora. Birakwiye ko nk’abahagarariye abandi mu mavuriro yanyu, mwitabira iyi gahunda kuko ni ingenzi.”

Gahunda ya Ejo Heza yatangiye mu 2018 mu rwego rwo gufasha abanyarwanda guteganyiriza amasaziro ya bo, bityo ntibazabe umutwaro ku gihugu no ku miryango yabo, ahubwo bakazaba bariteganyirije bafite ikizababeshaho.

Abanyamuryango ba RPNCO bari bitabiriye uyu muhango bijeje akarere ka Kicukiro ndetse n’Umuryango wa FPR Inkotanyi ko bazafatanya muri byose, ndetse ko bazaba aba mbere mu kwitabira no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zitandukanye.

Umuyobozi wa RPNCO, Nambajimana Edison, yavuze ko icyabateye gushaka kuba imwe muri “cellule spécialisée” zigize Umuryango wa FPR Inkotanyi ari ukugira ngo bahurize imbaraga hamwe n’abandi bafatanye mu rugamba rwo gukomeza kubaka igihugu.

Ati “Nk’abanyarwanda twaricaye tubiterezaho, turebye aho igihugu cyacu kigana kandi kikaba gikeneye amaboko y’abagituye, ni muri urwo rwego natwe twumvise ko tutagomba gusigara inyuma mu gufatanya n’abandi gusigasira ibyagezweho, niyo mpamvu twahisemo guhuza imbaraga n’abandi ngo dukomeze twubake u Rwanda twifuza.”

Uretse RNPCO yakiriwe muri rusange nka “cellule spécialisée” mu karere ka Kicukiro, hari na bamwe mu bari basanzwe ari abanyamuryango ba RNPCO ariko batari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, barahiriye byemewe kuba abanyamuryango bashya b’Umuryango FPR Inkotanyi.

Muri aba barahiye harimo Mugemana Charles usanzwe ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, ndetse akaba anafite ivuriro rye ryigenga. Abandi barahiye ni Hakizimana Hatanga Désiré, Nyiransabimana Marthe, Uwimanihaye Christine, Niyonsaba Vestine, Rugenera Eric ndetse na Uwera Joselyne.

Visi Chairperson w’Umuryango FPR mu Murenge wa Kicukiro, Manirakiza Bonaventure, yabwiye aba barahiriye kuba abanyamuryango ndetse n’abandi bari basanzwe, ko basabwa kugira uruhare rufatika muri gahunda za Leta, kugira ngo bategure ejo heza h’abazabakomokaho, babe mu Rwanda rutekanye.

Abarahiye bemeye gukurikiza amahame y'umuryango wa FPR Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR bibumbiye muri iri huriro biyemeje gushyigikira gahunda za leta zirimo na Ejo Heza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .