Abafite za hoteli, restaurants na supermarkets biyemeje impinduka mu gukoresha EBM

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Abakora ubucuruzi bujyanye na hotel, restaurants n’abo mu maguriro azwi nka supermarkets bihaye ingamba z’amezi atatu yo kuba bahinduye imikorere, bagakoresha neza imashini ya EBM itanga inyemezabuguzi mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ibi babigaragaje nyuma y’ikiganiro nyunguranabitekerezo bagiranye n’Ikigo cyIgihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2020.

Umuhuzabikorwa wa EBM muri RRA, Mbera Emmy, yerekanye ko buri mucuruzi yagiye agaragaraho kudohoka mu gutanga inyemezabuguzi kuri buri muguzi kandi amakuru agaragara muri system za RRA.

Yagize ati “Tumaze kubona mu ikoranabuhanga ko hari abacuruzi batagitanga inyemezabuguzi, twafashe gahunda y’ibyumweru bine twohereza abakozi ahakorerwa ibikorwa bibyara inyungu. Icyo gihe inyemezabuguzi zaratanzwe.’’

Bamwe mu bacuruzi bitabiriye ibiganiro bemeye ko ibikorwa byo kudatanga inyemezabuguzi bikwiye guhinduka umucuruzi akajya ayitanga kuri buri muguzi.

Mbera Emmy yasobanuriye abitabiriye ikiganiro ko ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi ryashyiriweho abacuruzi kugira ngo bubake ubushobozi bwabo, ndetse bifashe umuguzi gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

Abakora mu cyiciro cya za hotel, restaurants na Supermarkets bitabiriye ibiganiro kuri EBM by’uyu munsi bavuze ko bagiye kwikubita agashyi ku ikoreshwa neza ryayo.

Basabye ko ibiganiro byazongera kuba nyuma y’amezi atatu bakazahura muri Mutarama 2021 harebwa intambwe yatewe mu gukoresha neza EBM.

EBM Imaze imyaka irindwi ikoreshwa, ni uburyo bwashyizweho bufasha gutanga facture hadakoreshejwe intoki ahubwo hakifashishwa imashini mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Kuva iri koranabuhanga ryashyirwaho abarikoresha bamaze kugera ku bihumbi bisaga 25.

Umuhuzabikorwa bya EBM muri RRA, Mbera Emmy, atanga ikiganiro ku ikoreshwa neza rya EBM n'akamaro ku basora
Umukozi wa RRA, Uwigoroye Jeanne, yatanze ubutumwa bukebura abasora
Abitabiriye ikiganiro bari bubahirije amabwiriza agenga kwirinda COVID-19 arimo kwambara agapfukamunwa no guhana intera
Iyi nama yitabiriwe n'abantu batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .