Abaforomo n’abafasha b’abaganga bikorera biyemeje kuba ipfundo rya serivisi zitomoye mu buvuzi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Ihuriro Nyarwanda ry’Abaforomo n’Abafasha b’abaganga bikorera ku giti cyabo (RPNCO), yiyemeje kuzaba ipfundo rya serivisi zinoze mu rwego rw’ubuvuzi no kongera ubukangurambaga ku baturage bazitabira.

Iyo Komite y’abantu barindwi yabitangaje kuri uyu wa 7 Nzeri 2020, ubwo yari imaze gutorwa n’abanyamuryango ba RPNCO.

Komite yatowe nyuma y’iminsi itatu gusa RPNCO yakiwe nka rimwe mu mu matsinda yihariye y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, rigizwe n’abafite amavuriro yigenga mu Rwanda, rizajya rikorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro.

Umuyobozi w’iyo Komite akaba n’umuyobozi wa RPNCO, Nambajimana Edison, yavuze ko ikigamijwe ari ugufatanya na Leta mu guteza imbere serivisi z’ubuzima.

Yagize ati “Dufite intumbero yo guteza imbere cyane cyane serivisi z’ubuzima, dufatanya na Minisiteri y’Ubuzima cyangwa se Ubuyobozi bwa Leta muri rusange, ndetse tunitabazwa aho biri ngombwa kugira ngo natwe tugire icyo twunganira Leta.”

Nambajimana avuga ko nka RPNCO “twiteguye kandi abishyize hamwe nta kibananira.”

Komite nshya yavuze ko kandi izakomeza gufasha mu kwigisha abaturage gukomeza kwirinda indwara zirimo n’ibyorezo nka Coronavirus yugarije Isi.

Ibyo bizahuzwa n’ubukangurambaga ku baturage bashishikarizwa kwitabira serivisi z’ubwisungane mu kwivuza, n’aho biri ngombwa bagafashwa kuzibona.

Umunyamabanga muri iyo Komite, Nyiransabimana Marita, yagize ati “Icyo tuzafasha Abanyarwanda muri rusange ni ukurushaho gutuma bagira ubuzima bwiza cyane ko turi muri serivisi z’ubuvuzi; tugafasha abadafite ubwisungane kububona.”

Yanakomoje kuri gahunda ya “Ejo Heza” ihuriro abamo riherutse gushishikarizwa gushyiramo imbaraga ubwo ryakirwaga ku wa 4 Nzeri 2020, avuga ko “biri mu ntego biyemeje kugeraho kuko Abanyarwanda bakunze kugera mu za bukuru ugasanga nta mikoro.”

Ushinzwe imiyoborere myiza y’umuryango wa FPR Inkotanyi muri RPNCO, Gatera Come, avuga ko iyo Komite izanafasha mu kugenzura ibikozwe nabi no kujya inama.

Yagize ati “Imigabo n’imigambi dufite irimo no kureba imiyoborere y’abayobozi bacu no kubagira inama, ibigenda neza bigashimwa, ibigenda nabi bikagawa.”

Abanyamuryango ba RPNCO, nabo bashimangiye ko bazakomereza aho bageze bateza imbere bakanashyigikira gahunda z’ubuvuzi bufite ireme.

Rwemera François uri mu banyamuryango b’Ihuriro, yagize ati “Inshingano zirimo kugeza ku Banyarwanda ubuvuzi bwiza kandi buzira amakemwa twari dusanzwe tuzikora, kubakemurira ibibazo no kubagira inama mu byerekeranye n’ubuzima igihe baje batugana. Uyu murongo tuzawugumamo tunarusheho”

Uhagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Kicukiro RPNCO ikoreramo, Nyamaswa Geoffrey, yashimiye ibikorwa by’iryo huriro.

Yasobanuye ko iryo huriro ryitezweho gukomeza ubufatanye bwaryo muri gahunda z’ubuvuzi ku Banyarwanda.

Iki gikorwa cyabaye hubahirijwe ingamba zo kwirinda COVID-19
Uhagarariye Umuryango wa FPR inkotanyi mu Kagari ka Kicukiro RPNCO ikoreramo, Nyamaswa Geoffrey
Umuyobozi wa Komite akaba n’uwa RPNCO, Nambajimana Edison, yavuze ko ikigamijwe ari ugufatanya na Leta mu guteza imbere ubuvuzi
Abagize RPNCO biyemeje kuba ipfundo rya serivisi zinoze mu rwego rw'ubuvuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .