Abajya muri Expo bashyiriweho uburyo bworoshye bwo kwishyura mitiweli

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Kanama 2016 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Mu gihe imurikagurisha(Expo) ku nshuro ya 19 riri kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali rigenda rigana ku musozo, niko n’abagana kwihera ijisho ibihakorerwa biyongera umunsi ku wundi.

Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kenshi usanga bajyanwa muri Expo no guhaha cyangwa gutembera bareba ibintu bishya badasanzwe babona, kurya no kunywa bishimira ibyo bagezeho mu buzima.

Nubwo ibyo atari bibi, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) gishyigikira ko ibyo byakorwa; ariko abantu banazirikana kugira ubuzima bwiza batanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Muri urwo rwego RSSB yorohereje abagana Expo mu kwishyura uwo musanzu aho yazanye umukozi wa Banki wakira abagana icyicaro cyayo muri iri murika (stand) kugira ngo nibura mbere yo kugura ibindi umuntu akeneye mu rugo abanze atange umusanzu we n’uwabagize umuryango kuko indwara itera idateguje.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Viviane Akili, umukozi wo mu biro by’itangazamakuru muri RSSB, yavuze ko impamvu bazanye umukozi wakira imisanzu ya mitiweli ari ukugira ngo ugera aho RSSB irimo gukorera ataratanga imisanzu abone uwabimufashamo bitamugoye.

Ati “Muri iyi Expo, twashatse korohereza abataratanga umusanzu wa mitiweli kuko haza abantu benshi b’ingeri zose ku buryo n’ababa bataratanga umusanzu baba barimo bakwihutira kuwutanga. Turagira ngo nibura nugera muri expo ukaba utaratanga umusanzu , ugane aho RSSB irimo gukorera, umukozi wa Banki uhari agufashe kuko hari urutonde rushya rw’ibyiciro by’ubudehe ku buryo wishyurira ab’umuryango wawe bitewe n’icyiciro ubarizwamo.”

Yakomeje avuga ko kuza muri Expo ukanahita wishyura umusanzu wa mitiweli uba ukoze ikintu gikomeye kandi ugikoreye n’umuryango wawe.

Ati “Ibyiza byo kuba wava muri Expo umaze no kwishyurira imisanzu ya mitiweli umuryango wawe ni uko uba utazongera gufata undi mwanya ngo ujye kuri banki kuko ubisoreza rimwe ukazajya kwandikisha mitiweli yawe gusa.”

Viviane atangaza ko atari izo serivisi batanga gusa kuko iyo ugeze kuri stand ya RSSB ushobora no kureba uburyo umukoresha wawe yagutangiye imisanzu ya pansiyo n’ubwishingizi bw’indwara.

Ku badafite amakarita yo kwivurizaho ya RSSB, wenda umuntu yarayitaye cyangwa afite umwana wavutse ashaka kwakira ikarita nawe ahava ayihawe.

Abagana stand ya RSSB barasobanurirwa kandi aho umushinga wo kubaka amacumbi aciriritse 561 i Batsinda ugeze ushyirwa mu bikorwa.

RSSB yeguriwe gucunga mituweli tariki ya Mbere Nyakanga 2015 hakurikijwe ubunararibonye ifite mu gucunga imisanzu y’ubwiteganyirize.

Abagana aho RSSB ikorera muri Expo bahava bamenye niba batangirwa imisanzu uko bikwiriye
Abakozi ba RSSB bakira ababagana n'akanyamuneza
Abantu benshi basobanurirwa uburyo bashobora kwishyurira mitiweli kuri stand ya RSSB
Aho RSSB ikorera uhabona ukinjira muri Expo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .