Abamotari batangiye gusogongera ku byiza byo gukoresha mubazi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’Ukwezi kurenga abamotari batangiye gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi mu kumenya amafaranga bari bwishyuze umugenzi bitewe n’uburebure bw’urugendo yakoze, baravuga ko basanze iri koranabuhanga ari ryiza ndetse ko ryatangiye kubahesha andi mahirwe arimo nko guhabwa inguzanyo n’ibigo by’imari zitandukanye no kubona moto bazishyura gahoro gahoro.

Ku wa 15 Kanama ubwo hatangira gukurikizwa gahunda ya Leta y’u Rwanda y’uko buri mu motari ukorera mu Mujyi wa Kigali agomba gukoresha mubazi, benshi mu bamotari wasangaga batarabyumva neza,ahanini bitewe nuko bari batarabona inyungu zibirimo.

Abamotari baganiriye na IGIHE kuri uyu munsi abenshi wasangaga bavuga ko ryabatonze.

Umwe muri aba bamotari yavuze ko hakirimo imbogamizi zitandukanye. Ati “nari nabyakiriye neza ariko imashini zacu nti ziri kubona ‘Connection”.

Mugenzi we yagize ati “Ndagenda hamwe na hamwe nkabona ‘réseau’ ahandi zikabura. Iyo zibuze ntibasha kubara bikaba ikibazo kumenya kilometero umugenzi agiye n’ayo anyishyura.”

Nubwo hari abagowe n’iri koranabuhanga, ku rundi ruhande hari abari batangiye kurabukwa ibyiza byaryo no ku munsi wa mbere.

Imbogamizi zavuyeho imyumvire irahinduka

Nyuma y’igihe abamotari batangiye gukoresha izi mubazi ubu baravuga ko ibyo bitaga imbogamizi byabaye ibisubizo kuko zatangiye no kubahesha amahirwe arimo kuba babona inguzanyo, ndetse no guhabwa moto bazishyura gahoro gahoro.

Hifashishijwe iri koranabuhanga rya mubazi, kimwe mu bigo bizitanga cya AC Group cyatangiye gukorana n’amabanki kugira ngo ahe abamotari bakoresha ikoranabuhanga rya mubazi zabo rizwi nka ‘Tap&Go Ride’ inguzanyo zo kuba bakwigurira moto.

Amakuru atangwa na mubazi ku bijyanye n’umubare w’amafaranga umumotari yinjiza mu munsi niyo agenderwaho n’izi banki kugira ngo zibashe gutanga inguzanyo no kugirira abamotari icyizere.

Handewe kuri ibi birumvikana ko mubazi yarenze kuba igikoresho cyo kuba amafaranga umugenzi yishyura ku rugendo, ahubwo iba n’ububiko bw’amakuru ashobora korohereza umumotari kugera ku nguzanyo.

Umwe mu bamotari 100 bahawe izi moto, binyuze muri AC Group n’abafatanyabikorwa babo, Rubayiza Claude avuga kuri ubu yasobanukiwe akamaro ka mubazi cyane ko imuhesheje moto.

Yagize ati “Bitewe n’uburyo AC Group yabidufashijemo binyuze muri mubazi bakatworohereza kubona moto tukaba tugiye gukora twishyura ibyo ni ibintu byanshimishije cyane.”

Kuvuga imyato mubazi, Rubayiza Claude abihuriyeho na bagenzi be bahawe moto kuri uwo munsi.

Uretse abahawe moto, undi mumotari ukoresha mubazi za Tap&Go Ride, Habimana James avuga ko yasanze gukoresha mubazi harimo inyungu ahanini zishingira ku kuba batakimara umwanya baharira n’abagenzi ku biciro.

Ku bigo bitanga mubazi imihigo irakomeje

Umuyobozi ushinzwe iri koranabuhanga rya mubazi kuri moto rizwi nka Tap&Go Ride muri AC Group, Malik Shaffy Lizinde, yavuze ko bahisemo kwinjira muri iyi gahunda kuko bifuza ko Abanyarwanda boroherwa mu ngendo zose bashaka gukora.

Yagize ati “dushaka gukomeza kwegereza serivisi nziza abagenzi noneho tukabaha na ririya koranabuhanga rya mubazi kuri moto. Intego ya AC Group ni uko buri Munyarwanda wese yoroherezwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Tap&Go mu rugendo urwo arirwo rwose waba uvuye mu rugo ugiye muri metero eshanu, waba uvuye mu rugo ugiye mu ntara, waba uvuye mu rugo ugiye ahantu hagusaba gufata imodoka na moto ukaba wakoresha Tap&Go.”

Uretse kuba AC Group iharanira kuzamura ikoranabuhanga mu ngendo, Lizinde avuga ko banita cyane ku mibereho myiza y’abamotari.

Yakomeje avuga ati “twe nka Tap&Go Ride umumotari tumuha agaciro. Umumotari niwe mukiliya wacu wa mbere. Tugerageza gukorana n’umumotari kugira ngo tumworohereze mu buzima bwe bwa buri munsi. Ubu turi kureba uburyo abamotari bashobora kubona ubwishingizi bwo kwivuza bakazajya bishyura biciye muri mubazi zabo.”

Bimwe mu bisabwa kugira ngo umumotari ahabwe iri koranabuhanga rya mubazi harimo kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, afite moto imwanditseho cyangwa se nyiri moto yaramuhaye uruhushya rwo gufata mubazi.

Uretse uyu mwihariko wo kuba AC Group izajya itanga amakuru atuma abamotari bahabwa inguzanyo n’ibigo by’imari inafite akandi karusho k’uko ikarita yayo isanzwe yifashishwa mu gutega imodoka ari nayo izajya ikoreshwa mu gihe umuntu yishyura.

Lizinde avuga ko ibi babitekerejeho bagamije korohereza umugenzi. Ati “Twifuje ko umuntu usanzwe ugenda muri bisi, ashobora gukoresha ikarita atega moto. Usanganywe ikarita azakomeza ayikoreshe, utayifite nawe ashobora kuyigura.’’

Uretse ubu buryo bw’ikarita umugenzi kandi ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money na Airtel Money.

Uretse ibi AC Group irateganya kandi gushyiraho application izifashishwa ku bashaka gutega moto nk’uko bimeze ku bashaka gutega imodoka zijya mu ntara.

Amakuru atangwa na mubazi yafashije abamotari kubona moto bazagenda bishyura gake gake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .