Abana basabye umwihariko mu kwigishwa ikoranabuhanga ngo babashe guhangana n’ibishuko

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 21 Ugushyingo 2020 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Ikoranabuhanga ryoroheje ubuzima muri iki gihe, ubu kubona amakuru birihuta ndetse serivisi zimwe na zimwe zibasha kugerwaho ariryo ryifashishijwe.

Nubwo ikoranabuhanga ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu, ariko iyo rikoreshejwe nabi rishobora gutera ibibazo birimo no kwangiza ahazaza hacyo binyuze mu mico n’imyifatire y’abagituye.

Bitewe n’uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu nzego zose, usanga hari n’abaryitwikira bafite imigambi mibi rimwe na rimwe bikavamo no guhohotera abana.

Iyi ngingo yagarutsweho mu Nama ya 14 y’Igihugu y’Abana, yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, ku wa 20 Ugushyingo 2020, yari ifite insanganyamatsiko yitsa ku ‘‘Ruhare rw’Umuryango mu kurinda abana ihohoterwa rikorerwa ku ikoranabuhanga’’.

Muri iki gihe abana bakoresha ikoranabuhanga cyane bakurikirana amasomo yabo ariko hari ubwo rinabayobora ku mbuga nkoranyambaga bakabasha gusabana n’abandi no kubona amakuru atandukanye arimo n’agezweho ku Isi.

Abana nubwo bakoresha ikoranabuhanga ariko ntibafite ubushobozi bwo gushungura ibiberera kuri murandasi ngo bamenye ibyiza n’ibibi, ikigaragazwa nk’imbogamizi kuri bo kuko akenshi bahuriraho n’ibishuko bitandukanye.

Akenshi abana bagwa mu bishuko nabo batabizi kuko bataba bafite amakuru ahagaje ku bushukanyi bubera kuri murandasi, bigaha urwaho ababashuka.

Abahagarariye abandi mu Nama ya 14 y’Abana bagaragaje ko ikoranabuhanga ribafasha mu masomo yabo nubwo hakiri imbogamizi z’ibishuko bahura nabyo badashobora guhangana nabyo.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abana ku rwego rw’igihugu, Akoyiremeye Octavie Elodie, yavuze ko hari ibishuko byinshi abana bahurira na byo mu ikoranabuhanga.

Ati “Tuzi ibyiza by’ikoranabuhanga kandi turyifashisha kugira tugendane n’igihe cyane cyane mu masomo yacu nk’umurimo tugomba gukorana umwete. Ntitugomba kwirengagiza ko hari ibishuko byinshi, abana bakorerwa ibyaha ndengakamere binyuze mu ikoranabuhanga.”

Yakomeje asaba ababyeyi kuba hafi abana bakabatoza uko ikoranabuhanga rikwiye gukoreshwa mbere yo kwangiza ubuzima bwabo.

Ati “Turasaba ababyeyi, abarezi n’umuryango mugari kutuba hafi bakamenya ko umwana wese ubonye igikoresho cy’ikoranabuhanga agikoresha uko bikwiye, bikaba ari ngombwa ko baba maso bakabagira inama batarishora cyangwa ngo bashorwe mu byabangiza.”

Abana bakomeje bavuga ko bakwiye gukoresha ikoranabuhanga ariko bakigishwa n’ababyeyi babo n’abarezi babo uburyo bakoresha ikoranabuhanga ntiribagireho ingaruka.

Uhagarariye abandi bo mu karere ka Huye yavuze ko ababyeyi bakwiye kugira abana babo inshuti kugira ngo bamenye amakuru y’ibyo babona kuri murandasi.

Ati “Abana bakwiye guhabwa umwanya n’ababyeyi babo bakabagira inshuti, kuko bizatuma babaha amakuru y’ibyo bahurira nabyo kuri murandasi ndetse ababyeyi babonereho umwanya wo kubigisha uko bakoresha murandasi neza.”

Abana bagiriwe inama yo kugisha inama no kwigengesera mu gihe bakoresha ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gordon Kalema, yabwiye abana ko bakwiye gushishoza mu gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “Gukoresha ikoranabuhanga ni byiza ariko mukwiye kumenya ko ariya makuru mushyira ku mbuga nkoranyambaga ari ukwandika amateka rero mumenye ko nimukura azabakurikirana, rero mushishoze mwubake amateka meza.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze buri wese akwiye gufata iya mbere mu kwigisha abana ibyabarangaza biri mu ikoranabuhanga.

Ati “Abana bakwiye kumenya ko igihe bamara bakoresha ikoranabuhanga bishobora kwangiza ubuzima bwabo, ababyeyi, abarezi, umuryango mugari n’abayobozi muri rusange dukwiye kwereka abana ibyabangamira biri mu ikoranabuhanga.”

Yakomeje abasaba gukoresha ikoranabuhanga neza kugira ngo rizabungure ubumenyi aho kurikoresha nabi bishobora kubagusha mu mitego y’ababashuka.

Ati “Bana bacu rero ikoranabuhanga ni imwe mu nkingi y’iterambere igihugu cyacu cyubakiyeho, iyo rikoreshejwe neza ryungura urikoresha ubumenyi ariko iyo urikoresha nabi rigira ingaruka mbi kubuzima no kuburere.”

Abana bibukijwe kwirinda gutanga amafoto yabo ku bantu bahuriye ku mbuga nkoranyambaga batabazi kuko ashobora gukoreshwa mu bikorwa byo kubacuruza no kubagirira nabi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abana ku rwego rw’igihugu, Akoyiremeye Octavie Elodie, yavuze ko hari ibishuko byinshi abana bahurira na byo mu gukoresha ikoranabuhanga
Inama ya 14 y’Igihugu y’Abana yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura
Nyuma y'iyi nama hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .