Abantu 1600 bagiye kubimburira abandi mu gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu 1625 bo mu Mujyi wa Kigali aribo bagiye kubimburira abandi gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, nyuma y’igihe kigera ku mezi arindwi ibi bikorwa bihagaritswe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Ku wa Kabiri nibwo Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo rimenyesha abaturarwanda ko ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizasubukura gahunda yo gukoresha ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, urw’agateganyo n’urwa burundu, guhera ku i tariki ya 2 Ugushyingo 2020.

Hasohotse urutonde rw’abantu bazakorera mu Mujyi wa Kigali. Mu Karere ka Gasabo hazakorera abantu 601, mu Karere ka Kicukiro ni abantu 581 naho mu Karere ka Nyarugenge hazakorera abantu 355, aba bose bazaba bakora ikizamini cyo guhabwa uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.

Ni mugihe abantu 89 bo bazaba bakora ibizamini byo guhabwa uruhushya rw’agateganyo, bakazakora hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga kuri mudasobwa, bakazakorera ku cyicaro cy’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko n’ubwo izo serivisi zasubukuwe, hazakomeza kubahirizwa amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Nubwo twasubukuye gahunda yo gukoresha ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, twitaye ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Mu gutangira tuzahera ku bantu bari bariyandikishije mbere y’uko iki cyorezo kigera mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw’abantu hubahirizwa amabwiriza yo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 Polisi y’u Rwanda yasohoye urutonde rw’abantu bazaherwaho ubwo iyo gahunda izaba yasubukuwe, bazakorera muri Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo, kimwe n’abazakoresha ikoranabuhanga. Hari n’urutonde rw’abazakorera uruhushya rw’agateganyo ruzwi nka ’Provisoire’

Abazakorera impushya za burundu nabo bazatangira tariki ya 2 ugushyingo 2020, hakazakora abiyandikishirije mu turere tugize umujyi wa Kigali. Hazatangira abantu 601 biyandikishije gukorera mu Karere ka Gasabo, bazatangira tariki ya 2 Ugushyingo kugeza tariki ya 7 ugushyingo 2020.

Tariki ya 9 Ugushyingo hazakora abantu 581 biyandikishije kuzakorera mu Karere ka Kicukiro, bazasoza tariki ya 14 Ugushyingo. Ni mugihe tariki ya 16 ugushyingo abantu 355 biyandikishije gukorera mu Karere ka Nyarugenge bazatangira gukora ibizamini kugeza tariki ya 18 Ugushyingo 2020.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kandi bwatangaje ko abantu bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo muri ibi bihe bya COVID-19 zararangije igihe, ko nabo nihasubukurwa gahunda yo kwiyandikisha mu gukorera impushya za burundu nabo bazamenyeshwa uko bazafashwa.

CP John Bosco Kabera yavuze ko guhera tariki ya 2 Ugushyingo amashuri yari asanzwe yigisha amategeko y’umuhanda nayo yemerewe gusubukura ayo masomo, ariko bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Harimo nko kujya babanza gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune cyangwa bagakoresha umuti wabugenewe (hand sanitizer), guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse no kwambara agapfukamunwa.

Abazakoresha ikoranabuhanga ni bamwe mu bagiye guherwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .