Abantu 283 baguye mu mpanuka 678 zo mu muhanda mu mezi atandatu ashize

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko mu mezi atandatu ashize abantu 283 baguye mu mpanuka 678 zo mu muhanda mu gihe 395 bazikomerekeyemo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2020, mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, kigamije kurebera hamwe uko u Rwanda ruhagaze mu guhangana na Coronavirus.

CP Kabera yashimangiye ko mu rugamba rwo kurwanya Coronavirus hakwiye no kongerwa imbaraga mu kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Icyegeranyo cyakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) kigaragaza ko 80% y’impanuka ziba ziterwa n’imyitwarire y’abakoresha umuhanda.

CP Kabera yavuze ko impanuka zishobora kwirindwa buri wese abigizemo uruhare, akirinda gutwara ikinyabiziga ku muvuduko ukabije, gutwara wanyoye no kurangara dutwaye ikinyabiziga.

Yakomeje ati “Aya makosa yose niyo yateje impanuka 678 zikomeye zabaye mu mezi atandatu ashize zigahitana abantu 283, abandi 395 bagakomereka.’’

Mu kugabanya impanuka zo mu muhanda, Polisi y’u Rwanda yongeye kubyutsa ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro”, kuri ubu yabukomatanyije na “Rwanya Covid”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera, yavuze ko ko batarwanya Coronavirus gusa ngo impanuka zihitane abantu.

Ati “Ntabwo twazarwanya Coronavirus gusa ngo twemere ko abaturarwanda bahitanwa n’impanuka. Niyo mpamvu twatangiye gukomatanya gahunda ya ‘Rwanya Covid’ na ‘Gerayo Amahoro’ ari nako dukoresha abapolisi benshi mu muhanda ndetse n’ibikoresho bitandukanye mu gukumira impanuka no guhana bikomeye abarenga ku mategeko y’umuhanda.”

Yavuze ko kwirinda Coronavirus bidatera impanuka kandi no kwirinda impanuka bidatera Coronavirus.

Polisi y’u Rwanda kandi yashimiye Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers in Community Policing) ku ruhare rwabo mu kwigisha abaturage no kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko mu mezi atandatu ashize abantu 283 baguye mu mpanuka 678 zo mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .