Abantu 367 bahitanywe n’impanuka mu mezi atandatu ashize

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 04:29
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi atandatu ashize habaye impanuka 341 zihitana abantu 367 naho abarenga 400 bazikomerekeramo mu buryo bukomeye.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020 ubwo hatahwaga ku mugaragaro ibigo bishya bitatu bizajya bisuzumirwamo ubuziranenge bw’imodoka. Ibyo bigo byubatswe mu turere twa Rwamagana, Huye na Musanze, byuzuye bitwaye miliyari eshatu na miliyoni 164 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, yatangaje ko ibi bigo byubatswe bigiye korohereza abantu baturukaga mu Ntara bakajya gupimisha ubuziranenge bw’imodoka zabo mu Mujyi wa Kigali, yongeraho ko bizanafasha mu kugabanya impanuka z’imodoka zaberaga mu muhanda.

Ati “Ku birebana n’impanuka mu gihugu cyose muri aya mezi atandatu ashize, habaye impanuka zo mu muhanda zikomeye 341 zahitanye ubuzima bw’abantu 367 naho 421 barahakomerekera bikomeye.”

DIGP Marizamunda yakomeje avuga ko zimwe mu mpamvu zitera impanuka usanga zifitanye isano no kuba ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge, umuvuduko ukabije, uburangare n’imyitwarire mibi y’abatwara ibinyabiziga, kunyuranaho nabi ndetse no kutubahiriza ibyapa.

Yavuze ko kandi umubare munini w’abantu baguye muri izi mpanuka ari abanyamaguru 122, abamotari 109 n’abanyonzi batwara amagare 67.

Yasabye abafite ibinyabiziga kwitwararika, bakajya mu muhanda babanje gusuzumisha ibinyabiziga byabo.

DIGP Marizamunda yanavuze ko kuri ubu Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zihariye zizatuma impanuka zo mu muhanda zigabanuka.

Ati “Gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga nibyo biza ku isonga kuko binafasha igihugu gusuzuma ingano y’imodoka zisohora imyuka ihumanya ibidukikije n’ikirere muri rusange.”

Kuva muri Gicurasi 2020 kugera mu Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yasuzumye imodoka 20 858, izigera 9964 nizo zasanzwe zujuje ubuziranenge kwo kujya mu muhanda, 486 zasohoraga imyuka ihumanya ikirere.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, yatangaje ko abantu 367 bamaze guhitanwa n’impanuka mu mezi atandatu ashize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .