Abantu batatu barimo abagore babiri bafatanywe udupfunyika 1800 tw’urumogi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe abantu batatu bakwirakwizaga urumogi mu baturage. Barimo umusore w’imyaka 25 wari ufite udupfunyika 301 abandi ni abagore barimo uw’imyaka 31 n’undi w’imyaka 30, bombi bakoranaga, bafatanwe udupfunyika 1500, bose bafatiwe mu Kagari kamwe ka Terimbere mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Nntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yatangaje ko ko kugira ngo bariya bantu bose bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bityo byorohera abapolisi kubafatira mu cyuho.

Ati “Gufatwa kwa bariya bantu kwaturutse ku mikoranire myiza n’abaturage aho baduhaye amakuru adufasha kubafata kandi tukabafatana urumogi. Bariya bagore barakoranaga umwe yari ashinzwe kururanguza mu baturage undi ashinzwe gushaka abakiriya, ni ibintu bamazemo iminsi kuko umugabo w’umwe yafunzwe burundu azize gucuruza urumogi.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko bariya bagore bafite abandi bantu babiri bakorana bakirimo gushakishwa, umwe ajya kurukura muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) akarushyikiriza undi uza kurugeza kuri bariya bagore.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akomeza avuga ko abacuruza urumogi bagenda bakoresha amayeri atandukanye ariko nayo amaze gutahurwa nk’aho bakoresha abana bato mu gutwara urumogi.

CIP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubushake mu kurwanya ibiyobyabwenge akangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo ibiyobyabwenge bicike mu Rwanda. Yasabye abagifite ingeso mbi yo kwishora mu biyobyabwenge kubireka bakareba ibindi bakora byemewe n’amategeko kuko amayeri yose bakoresha amaze kugenda amenyekana.

Abafashwe bose uko ari batatu bashyirikirjwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo bakorerwe idosiye.

Ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atageze kuri miliyoni icumi 10 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .