Abanyakigali bitabiriye Car Free Day banirinda Covid-19 (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Ukwakira 2020 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa 18 Ukwakira, abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo rusange imaze kumenyerwa ku izina rya Car Free day. Ni siporo yitabirwa n’ibyiciro by’abantu batandukanye yaba abana, abasore, inkumi n’abasaza.

Car Free day yasubukuwe ku wa 20 Nzeri nyuma y’iminsi ihagaritswe nk’imwe mu ngamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus. Nyuma y’ukwezi iyi siporo isubukuwe, Abanyakigali bakomeje kuyitabire ku bwinshi, ari nako bagaragaraza ko bari bamaze igihe kinini bayinyotewe.

Bitandukanye na Car Free day zagiye ziba mbere y’icyorezo cya Covid-19, abitabira iyi siporo buri wese aba yitwaje agapfukamunwa nubwo bakora batakambaye, kandi bakagirwa inama yo kuzikora bahanye intera.

Nk’uko kenshi bikunze kugenda, Car Free day yo kuri iki Cyumweru yitabiririwe n’abayobozi batandandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.

Siporo ya Car Free Day ikorerwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Gisozi, Kimihurura, Remera na Kacyiru.

Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwaga inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu.

Abana bari mu bakunzi b'akadasohoka b'iyi siporo
Abari n'abategarugori nabo ntibahezwa
Iyi siporo ikorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19
Kuri bamwe wari umwanya mwiza wo kugendera ku magare
Minisitiri Munyangaju yifatanyije n'Abanyakigali muri iyi siporo rusange
Minisitiri Munyangaju n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ni bamwe mu bitabiriye iyi siporo rusange
Ni siporo ikorerwa mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa akora imyitozo ngororamubiri
Iyi siporo yitabirwa n'ibyiciro bitandukanye by'abatuye Umujyi wa Kigali

Amafoto: Umujyi wa Kigali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .