Abanyamigabane ba Crystal Telecom bagiye kugabana inyungu ya miliyari 1 Frw yabonetse mu 2019

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 Kamena 2020 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Guhera ku wa 1 Kanama abanyamigabane ba Crystal Telecom Limited ifite imigabane igera kuri 20% muri Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, bazatangira kugabana amafaranga 1 006 141 541rwf yabonetse nk’inyungu mu mwaka wa 2019.

Mu nama yahuje inama y’ubutegetsi y’iki kigo hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 29 Kamena, hafashwe umwanzuro ko buri munyamigabane azahabwa amafaranga 3.72 Frw ku mugabane.

Iki kigo cyatangaje ko amafaranga cyungutse mu 2019 yagabanutse akagera kuri miliyari 1.3 mu 2019 avuye kuri miliyari 1.5 cyari cyungutse mu 2018.

Aya mafaranga Crystal Telecom Ltd yayungutse nyuma y’uko iyi sosiyete ya MTN Rwanda ifitemo imigabane nayo yari yungutse miliyari 6.8 Frw mu mwaka wa 2019, mu gihe mu 2018 zari miliyari 7.7 Frw.

Muri iyi nama kandi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, Regis Rugemanshuro yemejwe nk’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya CTL, umwanya yasimbuyeho Richard Tusabe.

Uretse 20% ifitwe na Crystal Telecom muri MTN Rwanda, 80% isigaye ifitwe na MTN Group Limited, ikigo cya mbere kinini cy’itumanaho muri Afurika, gikorera mu bihugu 22 birimo Afurika n’uburasirazuba bwo hagati.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .