Abanyarwanda bize muri Australia bagaragaje izingiro ry’ubufatanye bukwiye mu kurwanya COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kamena 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Abanyarwanda bize muri Kaminuza (Rwanda Australia Alumni Association) zitandukanye muri Australia basanga hakwiye ubufatanye mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus gihangayikishije Isi yose.

Iri huriro rifatanije na Ambasade ya Australia mu Rwanda ifite icyicaro i Nairobi ryakusanyije amafaranga yo kugura ibikoresho byo gufasha mu bikorwa abitandukanye byo kurwanya Coronavirus. Iyi nkunga yashyikirijwe Ibitaro bya Kibagabaga ndetse n’Umurenge wa Ndera.

Ibikoresho byatanzwe n’iri huriro bifite agaciro gasaga miliyoni eshatu z’amanyarwanda bigizwe n’imiti yo kwisukura mu ntoke (hand sanitizers), amasabune (liquid soap), kandagira ukarabe, udupfukamunwa n’amazuru n’ibyapa bigaragaza amakuru yo kwirinda Coronavirus.

Bugingo Spencer wize muri Australia yatangaje ko urugamba rwo guhangana na Coronavirus rudakwiye guharirwa leta gusa.

Yagize ati “Iyi ni inkunga twishatsemo dufatanyije na Ambasadde ya Australia mu Rwanda ifite icyicaro i Nairobi. Ni mu rwego rwo gufatanya na Leta yacu y’u Rwanda guhangana n’iki cyorezo.’’

Yakomeje avuga ko “Leta yakoze ibintu byinshi byiza mu kurwanya iki cyorezo bityo natwe nk’abaturage mu byiciro bitandukanye ni umukoro dufite ngo natwe dutange umusanzu wacu mu gukomeza gufatikanya kugihashya burundu.”

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibagabaga, Dr. Mutanganzwa Avit, avuga ko ibikoresho bahawe bizubunganira ibisanzwe kuko kurwanya icyorezo bisaba imbaraga nyinshi.

Ati “Baje kunganira leta mu mbaraga ishyira mu kurwanya icyorezo cya COVID-19. Ibintu bazanye birakenewe kuko ni ibintu bikoreshwa bigashira. Igihe cyose iki cyorezo tuzaba tukigifite ibyo bikoresho byose birimo udupfukamunwa, isabune, hand sanitizer tuzahora tubikenera kuko tutabifite ikwirakwira ry’iriya ndwara ryakwihuta.”

Kuva umuntu wa mbere wanduye Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abayanduye ni 900 mu bipimo 137 751 bimaze gufatwa, abakize ni 443 mu gihe 455 bakirwaye naho abantu babiri bitabye Imana.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje ku wa 11 Werurwe 2020 ko Coronavirus ari icyorezo cyugarije Isi bitewe n’ubwiyongere bw’abayandura.

Abanyarwanda bize muri Australia batanze inkunga yo gufasha mu rugamba rwo guhangana na Coronavirus
Ihuriro ry’Abanyarwanda bize muri Kaminuza zitandukanye muri Australia basanga hakwiye ubufatanye mu kurwanya icyorezo cya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .