Abapolisi b’u Rwanda 176 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Abapolisi b’u Rwanda 176 berekeje muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro, aho basabwe kurangwa n’ikinyabupfura kandi bagakomeza guhesha agaciro izina ryiza u Rwanda n’abanyarwanda bafite mu mahanga.

Aba bapolisi 176 bagizwe na 20% b’abagore, bari bamaze iminsi bari mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari).

Mu mpanuro bahawe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, mbere yo guhaguruka, yabasabye guhesha agaciro u Rwanda aho bazaba bari mu mahanga.

Ati “Mbere yo guhagararira Polisi y’u Rwanda muzirikane ko mugiye muhagarariye u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange, ntimuzasuzuguze izina ry’umunyarwanda mu mahanga. Mugomba kurinda isura y’Igihugu kibatumye."

Aba bapolisi bagiye bayobowe na CSP Carlos Kabayiza. Abo basimbuye baraza kugera i Kigali ahagana saa yine z’iki gitondo kuri uyu wa Gatanu.

Aba bapolisi basabwe kurangwa n'ikinyabupfura no gusigasira isura nziza u Rwanda rufite mu mahanga
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo bose uko ari 176 batwawe n'indege ya RwandAir yabajyanye muri Sudani y'Epfo
CSP Carlos Kabayiza niwe wagiye uyoboye iri tsinda ry'abapolisi
Mu bapolisi bagiye muri ubu butumwa, 20% ni abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .