Abarinda pariki binjiye mu bukangurambaga bwo gufasha bagenzi babo bagizweho ingaruka na Coronavirus

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Abarinda pariki y’igihugu y’Akagera, iy’Ibirunga, Nyungwe na Gishwati binjiye mu gikorwa cyiswe ‘Wildlife Ranger Challenge’, kigamije gufasha bagenzi babo bo mu bindi bihugu bya Afurika bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus, cyahagaritse ibikorwa byinshi birimo n’ubukerarugendo.

Ni igikorwa kigamije gukusanya amafaranga yo gufasha ibihumbi by’abarinzi ba pariki hirya no hino muri Afurika, bari guca mu bihe bikomeye byatewe na Coronavirus. Birimo kugabanyirizwa imishahara n’ibindi bagenerwaga, nyamara bo bakomeje inshingano yabo ikomeye yo kurinda inyamaswa n’indi mitungo kamere ikunze gushakwa na ba rushimusi.

Uburyo iki gikorwa cyakozwe, ni uko abarinda pariki zitandukanye muri Afurika birutse ibirometero 21, mu rwego rwo gukora ubukangurambaga bugamije kwerekana ibihe bikomeye bagenzi babo barinda pariki muri Afurika barimo.

Abantu batandukanye hirya no hino na bo basabwe kwiruka cyangwa kugenda ibilometero kuva kuri bitanu, 10 na 21 mu rwego rwo kwifatanya n’abarinda pariki, ndetse bakanatanga inkunga yo kubafasha babinyujije ku rubuga wildliferangerchallenge.org.

Mu Rwanda, abarinda parike bagera ku 110 barimo 40 bo mu Akagera, 30 bo muri Nyungwe, 15 bo muri Pariki y’Ibirunga na 25 bo muri Pariki ya Gishwati, birutse ibirometero 21.

Ikigo African Parks kinafite mu nshingano zacyo kwita kuri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, cyitabiriye iri rushanwa mu bihugu 11 gicungamo parike 118, zirindwa n’abantu 1 000.

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kugaragara muri iki gikorwa.

Yagize ati "Gahunda ya Guma mu Rugo n’ihagarikwa ry’ingendo byateye ihungabana ry’ubukungu ku mugabane wa Afurika bitewe n’ihagarara ry’ubukerarugendo. Mu gihe pariki zacu zakomeje gukora bisanzwe zikanagumana abakozi zari zisanganywe muri ibi bihe bitoroshye, amakipe y’abarinzi bari gufasha bagenzi babo aho ubushobozi bwo kurinda no kwita ku bidukikije bwagabanutse. Ku bufatanye na African Parks, dutewe ishema no kugira uruhare muri ibi bikorwa byashyiriweho guhangana n’iki kibazo."

Yongeyeho ko "abarinda parike ari ingenzi cyane mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima. Bafasha mu kurinda ahantu ubuzima bw’inyamaswa bugashobora gusubirana kandi n’abantu bakungukira mu urusobe rw’ibinyabuzima rwaho, bigafasha ubukungu bw’abahaturiye".

Abarinzi ba pariki mu Rwanda bitabiriye ibikorwa bigamije gufasha bagenzi babo muri Afurika bagizweho ingaruka na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .