Abavurirwa COVID-19 mu ngo bakomeje gukira vuba, batandatu bo bari kwitabwaho by’umwihariko mu bitaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2020 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yasabye abantu gukomeza kwitwararika ku cyorezo cya COVID-19, nyuma y’uko abarwayi bakomeje kugabanuka ndetse n’ibigo bavurirwagamo bikomeje gufungwa.

Dr Nsanzimana yabwiye RBA ko kuva mu ntangiriro za Nzeri umuntu usanzwemo COVID-19, ariko atarembye, akwiye kuguma mu rugo kugira ngo abe ariho afashirizwa, mu mavuriro hagashyirwa abakeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Ati "Tukibitangira abantu benshi bari bafite impungenge, ariko twari twarakoze igerageza ku buryo ku ruhande rw’abaganga twari twarabonye ko bizagenda neza. Ni nako bimeze, uyu munsi abantu tuvurira mu rugo nibo benshi cyane kurusha abanjya mu mavuriro yari yarashyiriweho kuvura COVID-19, ku buryo mu bigaragara nibo bakira vuba.”

“Ntabwo kuvurirwa mu rugo bivuze gukira vuba, ariko icyo bisobanuye, iyo umuntu avuriwe mu rugo aba adafite ibimenyetso, atanatinda mu bitaro kurusha ba bandi bongererwa umwuka bavurirwa ahantu hatandukanye.”

Dr Nsanzimana yavuze ko kuvurira abantu mu ngo byanatumye amwe mu mavuriro yakiraga abanduye COVID-19 afungwa, asubizwamo icyo yubakiwe.

Mu gihe muri Kanama habarwaga amavuriro 23 avura COVID-19 mu gihugu, ubu hasigaye hafi 10 kandi nayo ngo azakomeza gufungwa, ku buryo hazasigara ivuriro rimwe cyangwa abiri muri buri Ntara, ryafasha abashobora kuremba.

Yakomeje ati “Icyo byafashije kindi, abanganga bari muri ayo mavuriro ubu barakora akandi kazi, ndetse bakita kuri babandi bake basigaye mu mavuriro barimo indembe. Natanga nk’urugero, ubungubu dufite abarwayi bagera kuri batandatu bari kuvurwa by’umwihariko, ariko mu minsi yashize bari bariyongereye cyane.”

Ibyo ngo bigaragaza ko abantu barimo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, nubwo kuri uyu wa Gatanu hari umugore w’imyaka 41 wahitanywe na COVID-19.

Dr Nsanzimana yavuze ko hakenewe ko abarembye bitabwaho n’abaganga bahagije kandi bafite ibikoresho bihagije, naho abadafite ibimenyetso bikomeye bo bagume mu rugo, bitabweho ariho bari.

Gusa yavuze ko nta mpamvu yo kwirara kubera ubwandu buke burimo kugaragara, kuko hari umunsi higeze gushira iminsi itatu nta muntu n’umwe usangwamo COVID-19, nyuma imibare iza gutumbagira.

Yavuze ko uyu ariwo mwanya wo gukaza ingamba no kureba ibyuho byaba bihari kuko ingamba zafashwe zirimo gutanga umusaruro, hakirindwa ko ibibazo byasubira habi, bityo ibikorwa byose bigakomeza gufungurwa mu mutuzo.

Kugeza ubu abamaze gusangwamo Coronavirus mu Rwanda ni 4890, abamaze gukira ni 3555.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .