Abayobora amashuri abanza baribaza impamvu babuzwa gupiganirwa kuyobora ayisumbuye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 Nzeri 2020 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza hirya no hino mu gihugu bari kwibaza impamvu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, cyababujije gupiganira kuyobora ibigo by’amashuri yisumbuye nyamara bujuje ibisabwa na sitati igenga abarimu mu Rwanda.

Mu minsi ishize hirya no hino mu turere hashyizwe ku isoko imyanya yo kuyobora ibigo by’amashuri yisumbuye, abayobora amashuri abanza bavuga ko bajyana ibyangombwa bakabwirwa ko batemerewe gupiganirwa iyo myanya.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE batifuje ko amazina yabo agaragara muri iyi nkuru bagaragaje ko hari aho bagiye batanga ibyangombwa basaba gukora ibizamini mu kuyobora amashuri yisumbuye bakabyangirwa babwirwa ko batujuje ibisabwa nyamara ngo ibiri mu itangazo byose babyujuje.

Umwe yagize ati “Urabona muri iyi minsi hari kubakwa amashuri menshi, hari amashuri abanza yagizwe ayisumbuye mu rwego rwo kuyagura, REB rero yashyize imyanya ku isoko y’abayobozi b’ibyo bigo by’amashuri rero twe twayoboraga bya bigo by’amashuri abanza tukaba dufite A0 n’uburambe twumvaga natwe twapiganira kuyobora ayo mashuri ejo bundi rero dutangiye baratwangira.”

Yakomeje avuga ko mu makuru bahawe n’abashinzwe uburezi mu turere ari uko ubuyobozi bwa REB bwabasabye kutakira amabaruwa y’aba bayobozi b’amashuri abanza ngo kuko sitati ya mwarimu itabibemerera.

Undi muyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza we yavuze ko bitumvikana kubona umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye yoroherezwa gupiganira kuyobora ikigo cy’amashuri yisumbuye nyamara usanzwe afite ubwo burambe mu kuyobora ndetse anabifitiye ibyangombwa akangirwa ngo ni uko ayobora ishuri ribanza.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi, REB, Dr Ndayambaje Irénée yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse kiri guhabwa umurongo uhamye, yizeza aba bayobozi b’ibigo by’amashuri abanza gutegereza bihanganye.

Ati “ Hari ibiteganyijwe mu mategeko, ibijyanye n’abayobozi b’amashuri bari basanzwe bayobora mu mashuri abanza, abafite A2 ntibishoboka ko bayobora amashuri yisumbuye ariko abafite A0 bamaze igihe mu burezi bafite ibikorwa bakoze kandi bigaragara, bafite umusaruro batanze mu burezi abo nibo bagejeje ubusabe bwabo ku nzego zitandukanye zikaba ziri kuganira ku kibazo cyabo kugira ngo gihabwe umurongo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari ibizagenderwaho bemererwa gupiganwa ariko ngo abujuje ibisabwa birimo kuba bamaze igihe mu burezi ngo nibo bazemererwa nubwo bikiganirwaho.

Ubusanzwe iteka ryo ku wa 16 Werurwe 2020 rishyiraho sitati yihariye ya mwarimu, rigena ko umuyobozi w’ishuri ashyirwa mu mwanya hashingiwe ku kuba nibura ari mu rwego rwa gatatu rw’abarimu mu cyiciro cy’amashuri abarizwamo, kuba agaragaza ubushobozi bwihariye mu kazi, kuba ari inyangamugayo, kuba arangwa n’indangagaciro z’umwuga we.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi, REB, Dr Ndayambaje Irénée, yatangaje ko ikibazo cy'aba bayobozi b'amashuri kiri kwigwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .