Abayobozi ba African Buffalo Ltd bafungiwe gukora ibiyobyabwenge, banashinjwa kunyereza umusoro urenga miliyari 1 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Ku wa 30 Nzeri nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umuyobozi w’uruganda African Buffalo Ltd, Gahongayire Beatrice na Niyitegeka Bonaventure wari umukozi ushinzwe ibikorwa, bakurikiranyweho gukora no gushyira ku isoko inzoga ziri ku rwego rw’ibiyobyabwenge.

Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko uretse ikibazo cyo kutuzuza ubuziranenge ku binyobwa byashyirwaga ku isoko, iki kigo kimaze igihe kinyereza umusoro, ku buryo nyuma y’igenzura cyakorewe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyaje gucibwa arenga 1,000,000,000Frw.

Gusa uwo musoro uburyo bwo kuwugaruza bwakomeje kugorana bitewe n’uko aba bakurikiranweho icyaha cyo gukora no kugurisha ibiyobyabwenge, bafunguje ibigo bitandukanye by’ubucuruzi ariko bakabyandika ku bantu bari mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe.

Ba nyiri ikigo si bo cyanditseho

Amakuru yemeza ko igenzura ryakozwe n’inzego z’imisoro kuri African Buffalo Ltd, ryaje kugaragaza ko nubwo iki kigo cyari gifite Gahongayire Beatrice nk’umuyobozi wacyo ndetse na Niyitegeka Bonaventure akaba umuyobozi ushinzwe ibikorwa, ikigo ubwacyo cyanditswe ku mugabo witwa Semanza Laurent, nubwo bigaragara ko ari icyabo.

Mu gukurikirana byaje kugaragara ko uyu Semanza Laurent abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe, ku buryo inzira ziteganywa mu kugaruza imisoro nko kuba imitungo ya nyir’ikigo yafatirwa igatezwa cyamunara, kuri Semanza zigoranye. Twagerageje kuvugana na Semanza ariko ntibiradushobokera.

Havumbuwe ko Beatrice na Bonaventure bafunguje ibigo by’ubucuruzi mu mazina y’abantu bari mu byiciro by’ubudehe bidahuye n’imitungo babarwaho.

Harimo SHIFRORA BUSINESS LTD cyanditswe kuri Bisangabagabo Stanislas, African Buffalo Ltd cyanditswe kuri Semanza Laurent, City Center Bar Ltd cyanditswe kuri Mukabugingo, Guava Bar Ltd cyanditswe kuri Musabyeyezu Cynthia na Mukabugingo, ikigo cyanditswe ku witwa Mukabugingo n’ubundi.

Imisoro yanyerejwe binyuze mu bindi bigo bashinze

Ikigo African Buffalo cyatahuweho amanyanga yo kuba cyaranyereje imisoro guhera kuri Ethanol na Methanol byinjijwe mu gihugu, ari nabyo byaje gushyirwa mu nzoga mu buryo bw’umurengera, bakabifungirwa kubera ko inzoga zari zahindutse ibiyobyabwenge.

Hari amakuru ko African Buffalo yasabye kwemererwa kubitumiza mu mahanga nk’ibikoresho by’ibanze biba bisonewe umusoro, ariko igatumiza byinshi mu mahanga birenze ibyo ikoresha, ibyo isaguye bikaba byaraburiwe irengero, hagacyekwa ko byacurujwe mu buryo bwa magendu bidasoze kandi byarasonewe nk’ibikoresho by’ibanze.

Nyuma yo gutunganya inzoga kandi, bigaragara ko akazi ko kuzikwirakwiza kari gafitwe n’ibigo bibiri, SHIFRORA Business Ltd n’icyitwa Mukabugingo, ariko amakuru y’ibanze agaragaza ko nabyo byari ibya Beatrice na Bonaventure bari mu maboko ya RIB, nubwo byanditswe ku bandi bantu.

Amakuru ahamya ko uwanditswe nka nyiri Shifrora Business Ltd, Bisangwabagabo Stanislas, yakatiwe igifungo cy’umwaka n’igice ndetse acibwa n’umusoro na RRA. Magingo aya igifungo yarakirangije ariko ubwishyu bwarabuze kuko ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Ibyo bigo ngo inzoga byaziherwaga ku mafaranga make cyane, bityo hakishyurwa umusoro muke ku byacurujwe, byarangiza bikabigurisha ku bigo bibiri birimo City Center Bar Ltd na Guava Bar Ltd nabyo bya Gahongayire ariko byanditse ku bandi, byo bigacuruza ku giciro kiri hejuru, ugasanga umusoro uvamo utandukanye n’ukwiye kwishyurwa hagendewe ku byashowe n’inyungu nyakuri iva mu bucuruzi.

Umwe mu bantu ba hafi b’iki kibazo yagize ati “Hagaragaye ko umuntu ashobora gufungura sosiyeti nyinshi ndetse bakazandika ku bantu batandukanye, bagamije kunyereza imisoro.”

Byaje kugaragara ko izo sosiyete za Beatrice na Bonaventure zaciwe umusoro urenga miliyari, ariko abashinzwe imisoro babura uwo bayishyuza, ku buryo bitabaje inzira z’amategeko kugira ngo hagaragazwe ko izo sosiyete ari izabo.

Umwe yagize ati “Ibi byose bikaba ari uburyo abantu bamwe bakoresha mu rwego rwo kunyereza imisoro ndetse bigatuma Ikigo cy’Imisoro n’amahoro kitabasha kwishyuza imisoro iba ikomoka ku bucuruzi bwakozwe n’izi sosiyete, kuko usanga abo bazanditseho nta mutungo bagira wavamo ubwishyu bw’imisoro baciwe, ndetse bikaba bigira ingaruka ku kigero cy’umusoro wakabaye winjira mu isanduku ya Leta.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, bwirinze kugira icyo butangaza kuri iki kibazo cy’imisoro isaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda yanyerejwe, kuko cyamaze kugezwa ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ngo hakurikiranwe imikorere yabo igaragaramo inyerezwa ry’imisoro ya Leta.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye IGIHE ko iki kibazo nacyo kirimo gukorwaho iperereza.

Yagize ati “Ibyo turacyakora iperereza, kugeza ubu nta kindi turi butangaze kuko turacyakora iperereza. Ku bw’inyungu z’ubutabera nta bindi turi butangaze.”

Mu gihe Itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe riteganya ko umuntu wese ukora ibintu bitangirwa umusoro ku byaguzwe yuzuza buri munsi igitabo kibarurirwamo ibintu byakozwe n’igitabo kibarurirwamo ibyacurujwe, kikagenzurwa n’umukozi w’Ubuyobozi bw’Imisoro wahawe ububasha, hari amakuru ko igihe cyose ngo abakozi ba RRA bajyaga gusura urwo ruganda, bangiwe kwinjira.

Ibyo bikaba biri mu byateye amakenga cyane ku mikorere y’iki kigo mu bijyanye n’imisoro.

Bisangabagabo witiriwe ko yanyereje miliyoni z'imisoro, ni umuturage ubayeho ubuzima buciriritse
Nyir'urugo byiswe ko ari we nyiri SHIFRORA Business Ltd
Ba nyiri uruganda African Buffalo Ltd bakekwaho no kunyereza imisoro isaga miliyari imwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .