Abiga Ubuvuzi muri UR bahuguye abakobwa ku kwita ku isuku yo mu mihango, baha Cotex abatishoboye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ugushyingo 2020 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abanyeshuri biga mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda (Medical Student Association, MEDSAR) wahuguye abagenerwabikorwa b’umuryango, Impanuro Girls Initiative usanzwe ukora ibikorwa byo gufasha abari n’abategarugori ku kwita ku isuku mu gihe cy’imihango.

Aya mahugurwa yahawe abakobwa n’abagore 70 bo mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge ndetse abatishoboye muri bo bahabwa cotex bazajya bifashisha igihe bari mu mihango.

Iki ni kimwe mu bikorwa bigize ubukangurambaga MEDSAR imazemo iminsi bwo gushishikariza abagore n’abakobwa kwita ku isuku yabo igihe bari mu mihango.

Mu cyumweru gishize uyu muryango wari wahuguye abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Huye.

Umuyobozi ushinzwe Agashami k’Ubuzima bw’Imyororokere muri MEDSAR, Niyongira Eric, yavuze ko bahisemo gukora iki gikorwa nyuma yo kubona ko abantu batarumva neza ibijyanye n’igihe cy’imihango ku bagore ndetse no kumvisha ab’igitsina gabo uko bakwiye kwitwara mu gihe abagore bari muri ibi bihe.

Ati “Mu buzima busanzwe abantu benshi bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n’imihango ni muri urwo rwego twateguye amahugurwa y’abakobwa n’abagore ku bijyanye n’imihango muri rusange no kugira isuku. Sibyo gusa tunigisha uruhare rw’igitsina gabo n’uko bagomba kwitwara mu gihe igitsinagore kiri mu mihango.”

“Ni uruhare rwa buri wese kwigisha ab’igitsina gore kugira ngo basobanukirwe imihindagurikire y’ubuzima bwabo. Bityo bakamenya uko biyitaho.”

Muri ibi bikorwa uyu muryango w’abanyeshuri biga Ubuvuzi wakoze wabifashijwemo n’Umuryango wita ku guhangana n’imbogamizi, abagore n’urubyiruko bahura nazo wa AFROARK

Umwe mu bahuguwe, Umutesi Diane yavuze ko byamwunguye byinshi birimo no kumenya ko igihe umuntu adafite cotex kandi ari mu mihango ashobora gukoresha agatambaro gasa neza.

Ati “Hari ubumenyi ntari nzi ko umuntu ashobora no gukoresha agatambaro mu gihe yabuze cotex kandi ko kuyihindura kenshi bituma umuntu yirinda indwara zitandukanye.”

Uyu muryango uvuga ko uzakomeza ibikorwa byo guhugura abakobwa n’abagore, binyuze muri gahunda yawo y’igihe kirekire. MEDSAR yashinzwe mu 1997 kuri ubu igizwe n’abanyamuryango 450.

Umwe mu banyeshuri bagize uyu muryango ahugura abakobwa
Abatishoboye muri bo bahawe Cotex
Aya mahugurwa agamije kwereka abagore n'abakobwa uko bakora isuku igihe bari mu mihango
Aba bakobwa n'abagore beretswe uko bambara 'Cotex'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .