Agathe Habyarimana yasabye ko iperereza ku ruhare rwe muri Jenoside rihagarikwa

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Umugore w’uwahoze ari Perezida Habyarimana Juvenal, Agathe Kanziga, yajuririye icyemezo cy’umucamanza wo mu Bufaransa cyo gukomeza kumukurikiranaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kanziga ni umwe mu bashinjwa n’u Rwanda ku bwo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashize igihe akorwaho iperereza n’ubutabera bw’u Bufaransa ndetse yanabwitabye inshuro ebyiri kuva mu 2010, ariko nta mwanzuro urafatwa.

Muri Nzeri uyu mwaka yasabye ukuriye iperereza i Paris gufunga iperereza rimaze imyaka 13 harebwa uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko igihe rimaze ntacyo ryagezeho.

Ku wa 4 Ugushyingo, ubu busabe bwe bwanzwe n’urukiko, ku busabe bw’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa, buvuga ko bukimukoraho iperereza ku ruhare ashinjwa muri Jenoside.

Umwavoka we, Philippe Meilhac, yatangaje ko bajuririye icyo cyemezo, kuko babona gukomeza kumukurikirana hari amahirwe bimuvutsa.

Ati “Iyi myaka yose inkiko z’u Bufaransa zimaze zikora iperereza ntacyo yatanze, rero ukurikije ibyaha bikomeye ashinjwa, ntabwo twakwemera ko iperereza ryakomeza iteka ryose.”

Yakomeje avuga ko ibi birego byatumye atanabasha kubona ibyangombwa byo gutura mu Bufaransa byemewe n’amategeko, bityo ko rikwiye guhagarikwa.

Agathe Habyarimana w’imyaka 78, atuye mu Bufaransa kuva mu 1998, u Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda ngo akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ashinjwa, gusa nanone bwamwimye ibyangombwa byo guturayo byemewe n’amategeko kubera ibyo byaha agikurikiranyweho.

Kanziga wahoze ari umugore w’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ni umwe mu bibanze bakekwaho uruhare rukomeye mu Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Akurikiranweho icyaha cya Jenoside n’u Rwanda ndetse n’umuryango wa CPCR, umuryango w’Abafaransa ugendereye gukorera ubuvugizi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, umurega ibyaha bya Jenoside ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu.

Kanziga akekwaho kuba ariwe wahuzaga ndetse akaba no mu bashyizeho “Akazu” kari kagizwe n’abakomoka mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko mu zahoze ari muri Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi.

Akazu gashyirwa ku mwanya w’imbere mu gutegura no kunoza umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Kanziga yari yitabye Urukiko rw’i Paris mu iperereza ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Paul Barril wahoze ari Umujandarume w’Umufaransa.

Kanziga ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi benshi muri Jenoside

Kanziga mu mugambi wa Jenoside

Ubuhamya bwagiye butangwa mu manza zabereye i Arusha n’ubushakashatsi butandukanye, byagaragajwe ko ubwo indege ya Habyarimana yari imaze guhanurwa ikagwa hafi aho mu rugo i Kanombe, Kanziga, umukobwa we ndetse na musaza we Protais Zigiranyirazo, bicaye bagakora urutonde rw’abagomba kwicwa, bahereye ku banyapolitiki batavugaga rumwe.

Mu banyapolitiki bishwe ku ikubitiro harimo Ndasingwa Landouard, Faustin Rucogoza na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Bishwe mu ijoro rimwe n’uwari Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana.

Mu iperereza ryakozwe n’Ababiligi ku iraswa ry’indege ya Habyarimana, abakobwa babiri: Marie Jeanne Uwiringira na Marie Claire Uwimbabazi bari aba Dr Akingeneye wari umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana, bashyize ahabona imyitwarire ya Kanziga.

Nyuma y’ihanurwa ry’iyo ndege yanaguyemo se, ngo bagiye mu rugo rwa Habyarimana i Kanombe mu gitondo cyo ku wa 7 Mata kureba umurambo w’umubyeyi wabo, batwawe na bamwe mu basirikare barindaga perezida.

Bagisohoka iwabo ngo bumvise amasasu, umusirikare bari kumwe ababwira ko barashe kwa Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana, bamubuza gusohoka mu rugo iwe ngo ajye gutanga ubutumwa buhumuriza abaturage kuri Radio Rwanda.

Bageze i Kanombe aho indege yaguye hagati ya 8:00’-8:30’, ngo basanze imirambo irindwi irambitse aho yangiritse irimo n’uwa Se.

Ngo batangiye kurira imbere y’umurambo wa se, Kanziga abasaba kutarira kuko “umwanzi” ubareba ari bwishime. Ahubwo yabasabye gufata imbunda kimwe n’umuhungu we Jean-Luc.

Bakomeza bati “Ubwo twarimo dusenga, umugore wa Habyarimana we yavugiraga hejuru asabira ubufasha interahamwe ngo zidutsindire umwanzi ndetse n’abasirikare b’u Rwanda babone intwaro. Twumvise umubikira Godelieve (mushiki wa Habyarimana) avugira mu gikoni ko Abatutsi bagomba kwicwa.”

“Twanumvise Jeanne Habyarimana, nyina na Séraphin (Rwabukumba) basobanura kuri telefoni ko ari Ababiligi bahanuye indege, ko barwana ku ruhande rwa FPR.”

Muri icyo gihe ngo abasirikare b’ababiligi bari mu Rwanda bashyirwaga mu majwi buri kanya, ndetse kuri telefoni bumvise abo kwa Habyarimana banavugana na Mobutu wayoboraga Zaire, Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa, ambasaderi w’u Bufaransa n’abandi babihanganisha.

Kanziga ariko hari ubwo yasohoraga abantu bamwe mu cyumba, kugira ngo yitabe telefoni zimwe na zimwe. Jeanne Habyarimana (umukobwa we) ngo yaje no kubabuza bari aho kunywa amazi muri iyo nzu, kubera ko yari yarozwe.

Ku wa 9 Mata Agathe Kanziga yajyanye n’abafaransa, naho abo bana bo basubizwa iwabo, aza no gukomereza mu Bufaransa abandi barasigara.

Ku munsi wabanje ariko ngo bari bageze muri Camp Kigali, abakobwa ba Dr Akingeneye bari kumwe n’abasirikare barindaga Perezida, baberetse aho abasirikare b’Ababiligi barindaga Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana biciwe.

Muri icyo gihe kandi ngo Kanziga yari yatanze amabwiriza ku basirikare ko mbere yo kugira icyemezo cyose bafata, bagomba kubanza kumugisha inama.

Abakobwa ba Dr Akingeneye bakomeza bati “Ku wa 7 Mata 1994, twabashije kubona ko umuntu wese wari uhari, yaba uwihaye Imana, yishimaga iyo hagiraga umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi watangazwaga ko amaze kwicwa. Ni abasirikare bo mu mutwe wari ushinzwe kurinda Perezida babitangazaga. ”

“Tunibuka ko ubwo twajyanaga umurambo wa data mu buruhukiro i Kanombe, muganga Baransalitse yashatse gushyira umurambo wa Minisitiri w’Intebe Agathe mu kindi cyumba, Jean Luc Habyarimana yavuze ko yashakaga kunyuza isasu muri Agathe, ariko atari kubikora tureba.”

Ni umwe mu bantu bari abo hejuru mu "Akazu"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .