AgriProFocus yagaragaje ubuhinzi bubungabunga urusobe nyabuzima nk’inzira iganisha urubyiruko ku iterambere rirambye

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 17 Ukwakira 2020 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Ikigo AgriProFocus binyuze mu mushinga wacyo witwa YALTA, cyagaragaje ko ubuhinzi bubangabunga urusobe nyabuzima ari inzira yizewe ku rubyiruko rwifuza gutera imbere mu buryo burambye, kandi butanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’icyo kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubuhinzi bubangabunga urusobe nyabuzima ni ubukorwa hadashingiye cyane ku ikoreshwa ry’imiti n’ifumbire byakorewe mu nganda yifitemo ibinyabutabire byangiza ibinyabuzima, cyangwa bigahumanya ikirere.

Mu nama yo ku rwego rw’igihugu yateguwe na AgriProFocsus Rwanda ku bufatanye na Rwanda Youth in Agribusiness Forum, Agriterra, ActionAid Rwanda, PELUM, Help a Child Rwanda, Rwanda organic Agriculture Movement na University of Rwanda, yabereye mu Mujyi wa Kigali, abayitabiriye bagarutse ku ruhare rw’ubuhinzi ubuhinzi bubangabunga urusobe nyabuzima mu guhanga imirimo ku rubyiruko, kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yavuzeko ubuhinzi ubuhinzi bubangabunga urusobe nyabuzima mu Rwanda butaragera ku rwego rushimishije, ahanini icyo cyuho kigaterwa no guhinduka k’ubutaka.

Yagize ati “Mbere y’uko dutangira gukoresha imiti n’ifumbire mvaruganda, twahingaga mu buryo bw’umwimerere. Ibi ariko byashobokaga mu gihe Isi yacu yari ikimeze neza. Uko ubutaka bwagiye bugunduka byatumye abantu bahimba imiti n’inyongeramusaruro bikorewe mu nganda.”

Musabyimana yashimiye AgriProFocus kuba yaratekereje guteza imbere ubuhinzi bubangabunga urusobe nyabuzima binyuze mu rubyiruko, kuko rufite ubushobozi bwo gukora bene ubu buhinzi, kandi agashimangira burimo amahirwe y’akazi ku rubyiruko.

Umuyobozi wa AgriProFocus, Uwizeye Alex, yabwiye IGIHE ko bafite umushinga wo kwegera abasanzwe bakora imirimo ijyanye n’ubuhinzi bubangabunga urusobe nyabuzima, bakabahuza n’abafite inyota yo kubukora, bagamije kwiteza imbere.

Yagize ati “Turashaka kwegera ababikora nk’ubucuruzi, tukabahuza n’abandi babifitiye inyota, ariko batabifitemo ubumenyi. Iyi gahunda ya YALTA ifite intego yo kugera ku mpinduka ziganisha ku buryo burambye bwo kwihaza mu biribwa kandi butanga n’amahirwe ku rubyiruko mu gukora imishinga ibyara inyungu. Umuntu ashobora gukora ubuhinzi yarize cyangwa atarize. Icyo usabwa nk’urubyiruko ni ukuba ufite ubushake bwo gukora ubuhinzi bubangabunga urusobe nyabuzima.”

AgriProFocus ni ihuriro mpuzamahanga rikomoka mu Buholandi, ikaba ikorera mu bihugu 12 byo muri Afrika, Indonesia no mu Buholandi ari naho icyicaro gikuru kibarizwa.

Ikora imirimo yo guhuza abahinzi-borozi n’amasoko, ikanafasha abantu bakeneye inama n’ubuvugizi mu buhinzi n’ubworozi. Inakora ubukangurambaga ku ihangabishya mu buhinzi bworozi.

Umukozi wa ActionAid Rwanda, Uwiragiye Anathole, yagaragaje ko gukora ubuhinzi bubangabunga urusobe nyabuzima bikwiye gutezwa imbere, bitewe n’uko bitanga umusaruro uhagije, kandi bikaba n’uburyo bwo kubungabunga ibidukikije.

Nubwo atashatse kugira inganda atunga agatoki, yavuze ko kimwe mu bibangamira ibungabungwa ry’ibidukikije ari ugukora imiti n’ifumbire ku bwinshi kandi bikagurishwa ku bantu batabifiteho ubumenyi buhagije, ku buryo bitangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Umwe muri ba rwiyemezamirimo bakora ifumbire kamere, Imbabazi Dominique Xavier, yashimangiye ko gukora mu bijyanye n’ubuhinzi bubangabunga urusobe nyabuzima ari ingirakamaro, ashingiye ku byo amaze kwigezaho.

Yagize ati “Norora udukoko turimo nk’iminyorogoto, isazi z’umukara, amajeri n’ibindi bitandukanye, hanyuma nkabitunganyamo ifumbire ikoreshwa mu mirima. Iyo ukoresheje iyo ifumbire kuri hegitari imwe, ushobora kweza toni 25 cyangwa zirenga z’ibirayi. Ubu ninjiza miliyoni zisaga 100 Frw ku mwaka. Inama nagira urubyiruko ni ukugana ibikorwa by’ubuhinzi rukiteza imbere, kuko birashoboka.”

Ubuhinzi bubangabunga urusobe nyabuzima ni umwuga utaratera imbere mu Rwanda, nyamara ubumbatiye amahirwe y’akazi ku rubyiruko.

AgriProFocus yahisemo gukangurira urubyiruko kubukora bitewe n’uko bubumbatiye amahirwe kuri rwo, kandi rukaba rufite ubwenge n’ubushobozi mu guhanga udushya twarufasha kwiteza imbere.

MINAGRI itangaza ko biciye mu kigega BDF, urubyiruko rufite imishinga yo kwiteza imbere biciye mu buhinzi, ruhabwa ubufasha, burimo kugirwa inama no gufashwa kubona inguzanyo mu bigo by’imari, bityo igashishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi bubangabunga urusobe nyabuzima

Mu gufasha abakiri bato bafite intego yo kwinjira mu buhinzi, AgriProFocus ifatanyije na IKEA Foundation iri gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka itatu 2020-2022 izwi nka “Youth in Agroecology and Business Learning Track Africa (YALTA)”, igamije gushyigikira urubyiruko ruri mu ishoramari ry’ubuhinzi kubikora nk’umwuga.

Ni gahunda igamije kubaka urubyiruko rufite ubushobozi buhagije bwo gushyira mu bikorwa amabwiriza n’amahame y’ubuhinzi bubungabunga urusobe nyabuzima.

Muri rusange urubyiruko rukora ubuhinzi mu Rwanda rwanditse muri RYAF rusaga ibihumbi 12 rufite ibigo by’ubucuruzi birenga 1300. Rwibumbiye mu nzego zirimo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko Abanyarwanda basaga 70% batunzwe n’ubuhinzi, bubumbatiye nibura 30% by’ubukungu bw’igihugu.

Imbabazi Dominique Xavier worora udukoko akadutunganyamo ifumbire kamere, yahamagariye urubyiruko kugana ububinzi bw'umwimerere
Insanganyamatsiko y'iyi nama ivuga ko ubuhinzi bw'umwimerere ari inzira yaganisha urubyiruko ku iterambere rirambye kandi bugakemura ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko ubuhinzi bw’umwimerere mu Rwanda butaragera ku rwego rushimishije
Abakoze ifumbire z'umwimerere basobanuriye abitabiriye inama ibyiza byazo
Jasper Spiker uyobora Agritera mu Rwanda, yavuze ko urubyiruko rwayobotse ubuhinzi bw'umwimerere rugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije
Inama yateguwe na Agriprofocus yitabiriwe n'abaturutse mu nzego zitandukanye
Hamuritswe ifumbire z'umwimerere abanyarwanda batunganya

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .