Amashuri mpuzamahanga yatangiye umwaka, hari kwifashishwa ikoranabuhanga mu kwigisha

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 11 Nzeri 2020 saa 12:31
Yasuwe :
0 0

Muri ibi bihe amashuri mpuzamahanga menshi akorera mu Rwanda ari gutangira umwaka w’amashuri, gusa kubera icyorezo cya Covid-19, imyigishirize muri aya mashuri isa n’iyamaze guhindura isura kuko hafi ya yose ubu yatangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga aho bitari ngombwa ko umwana ahura na mwarimu amaso ku maso.

Amenshi muri aya mashuri yatangiye umwaka ku wa 7 Nzeri andi akaba yitegura kuwutangira ku wa 14 Nzeri.

Mu mashuri yatangiye amasomo harimo Dove International, Sparrow Parents International school mu gihe andi arimo Riviera High School yitegura gutangira amasomo ku wa 14 Nzeri.

Umuyobozi wa Dove International, Lisa Umulisa aherutse kuvuga ko abanyeshuri bagarutse mu buzima bw’ishuri nyuma y’igihe bari bamaze batiga.

Ati “Abanyeshuri bishimiye kugaruka muri gahunda yo kwiga bari kumwe na bagenzi babo ibi natwe biradushimisha.”

Umulisa avuga ko iri shuri ryamaze gushyiraho urubuga ruzwi nka See-Saw ruzajya rufasha abanyeshuri gukurikirana amasomo yabo nta nzitizi.

Ati “Uru rubuga rurimo amakuru yose y’umunyeshuri ndetse n’umwarimu uzajya ukurikirana ibyo bakora umunsi ku munsi.”

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga Umulisa avuga ko butagenda neza cyane nko gukoresha gahunda yari isanzwe, cyane ko bugora abana bakiri bato ariko akemeza ko nk’ishuri bazakora ibishoboka byose kugira ngo bworohere abanyeshuri.

Umuyobozi wa Sparrow Parents International school, Evelyne Kayitesi we avuga ko nyuma yo kubona ko abana biga mu mashuri y’incuke bagorwa no kwiga hakoresheje mudasobwa, ubu hashyizweho uburyo bwo kuzajya biga hakoreshejwe amashusho bohererezwa kuri Whatsapp.

Kayitesi avuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo ‘Abanyeshuri ntibazagire ikibazo bahura nacyo ku bijyanye n’ihindagurika ry’umwaka wabo w’amashuri’.

Mu gihe amwe mu mashuri akigorwa no kumenyera ubu buryo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, andi avuga ko hashize igihe batangiye kubukoresha ndetse bakaba bamaze kubumenyera.

Umuyobozi Ushinzwe guhuza Ishuri n’abantu bo hanze muri Riviera High School, Faustin Nikwigize yabwiye IGIHE ko iri shuri ryo rimaze gihe rikoresha ubu buryo bwo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga kuko babutangiye muri Gicurasi.

Nikwigize avuga ko mu minsi ya mbere byari bigoranye ugereranyije n’uburyo bwari busanzwe bukoresha mu kwigisha, akemeza ariko ko abarimu n’abanyeshuri bamaze kubimenyera.

Yagize ati “Byari bigoranye mu ntangiro urumva umwana mwabaga musanzwe muri kumwe imbonankubone none ubungubu ari kuri internet umubyeyi nawe ntazi uko bimeze […] Ubu itandukaniro n’uko tutari kumwe nabo hano ku ishuri ariko ibindi ni ubuzima busanzwe arabyuka, uwacyerewe kwinjira mu ishuri muba mumureba, ni nk’ibisanzwe,… abana bamaze kubimenyera barabizi byabaye ubuzima bamenyeye.”

Muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga, Nikwigize avuga ko umunyeshuri yiga hariho camera kugira ngo mwarimu abashe kumukurikirana.

Ati “Umwana agomba kwiga camera iriho, umwarimu aba amureba n’umunyeshuri abaza, akandi karusho tugira twebwe n’uko buri cyumweru dutanga indangamanota, ibyo byakanguye ba bana babonaga umubyeyi yagiye mu kazi nawe agasiba akiryamira.”

Nta mpungenge z’uko abanyeshuri bakopera

Uwakumva iri koranabuhanga ry’ukuntu umunyeshuri yiga atari kumwe na mwarimu amaso ku maso ashobora kwibaza uko mu gihe cyo gukora ibizamini n’andi masuzuma bumenyi bigenda, niba abanyeshuri batakopera mu gihe baba babikora nta mwarimu ubacunze.

Nikwigize avuga ko ubu muri Riviera High School ubu bakora ibizamini buri cyumweru kandi ko nta gukopera kubamo.

Ibi ngo babikesha Porogaramu bashyize muri mudasobwa z’abana na Camera ziba zihari.

Yagize ati “Ikindi cy’ibizamini mbere habagaho kumva ko abana bazajya babikopera kuko tutari kumwe nabo twabonye porogarami dukoresha, aho umwana mu kuyikoresha abanza gushyiraho camera tuba tumureba aho akorera n’iyo yaba akorera mu cyumba cye aryamamo twe turamureba.

Yakomeje avuga ko mu gihe umunyeshuri ari gukorera muri iyi porogaramu ko nta kindi kintu ashobora gufungura cyamufasha gukopera.

Ati “Ikindi iyo arimo akora kuri mudasobwa ye nta kindi kintu ashobora gufungura kuri mudasobwa ye, iyo porogaramu ihita ifunga ibindi byose akabona ibijyanye n’ikizamini gusa, ahandi hantu ashobora gukoperera ni ugufata telefone ye kandi aho naho ya camera iba imureba ku buryo atabikora.”

Iyo umunyeshuri ari gukorera muri iyi porogaramu akamara igihe kinini atareba muri mudasobwa cyangwa ngo yandike, ihita imukuramo ikabwira mwarimu uri gucunga uko ibizamini bikorwa ko umunyeshuri kanaka afite ibindi ahugiyemo bishobora kuba bifite aho bihuriye no gukopera.

Nubwo amashuri mpuzamahanga asa n’ayamaze gusubukura amasomo mu ya Leta ho ntiharamenyekana igihe azongera gufungurira n’uburyo buzakoreshwa mu kwigisha ni, nyuma y’uko yose yafunze muri Weruwe mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Riviera High School ni rimwe mu mashuri yamaze gushyiraho uburyo bw'ikoranabuhanga bufasha abanyeshuri kwiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .