Amayeri y’ubwambuzi bushukana! RIB yahagurukiye abashora abandi mu bucuruzi bw’uruhererekane bw’amafaranga butemewe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Ibikorwa by’abashishikariza abandi kwinjira mu bucuruzi bw’uruhererekane bw’amafaranga bw’uburiganya buzwi nka ‘pyramid scheme’ byariyongereye. Akenshi usanga babikururirwamo n’inshuti zabo zibahamiriza ko ubwo bucuruzi burimo amaronko.

Urwo ruhererekane rw’amafaranga akenshi rwifashisha internet mu gukusanya amafaranga, bikorwa umuntu uyatanze yizezwa inyungu yayo izajya iboneka mu gihe iki n’iki nka buri cyumweru, ku buryo aba yumva ari ishoramari rikomeye kandi ryunguka nyamara benshi mu babyitabira ntibibahire.

Ibigo bikora ubu bucuruzi bisaba abantu kugura imigabane runaka, bakazajya bahabwa inyungu ishobora kuzamuka bitewe n’umubare w’abantu bazanye nabo bakagura imigabane.

Mu kureshya abantu byifashisha amagambo akora ku marangamutima, agusha ku bukire bwihuse. Agira ati ‘Hinduka millionaire mu kanya gato, hinduka umukire, ubukire butagira iherezo, si ngombwa kuvunika ngo uhinduke umukire’.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko abakora uru ruhererekane rw’amafaranga butemewe bakoresha amayeri atandukanye mu kuyobya uburari.

Ati “Umuntu aravuga ati tanga 5000 Frw urabona ibihumbi 40 Frw mu minsi umunani, nawe wabibara ukumva nibyo. Ubu buryo bukoresha amayeri yo gusaba abantu kujya mu kimina ariko agamije ko mujyamo muri benshi. Iyo ushatse abantu uba wamaze kubinjizamo na bo bagatanga 5000 Frw. Hari n’andi 2000 Frw basaba ya IT.’’

Dr Murangira yavuze ko hari abantu bajya kurega, babazwa uwo baha amafaranga ntibamumenye kuko bayohereza kuri Mobile Money.

Ati “Abenshi muri abo Bantu bakora ubwo buriganya iyo bamaze kugwiza amafaranga bahita bigendera bakabura, abashyizemo ayabo bagahomba.’’

Mu bundi buryo bukoreshwa muri ubu bucuruzi ni ibigo byitwikira ubucuruzi bw’ibirimo ifu, amajyani n’amavuta n’imiti yongera intungamubiri ku giciro gihanitse.

Ati “Hari igihe ubigura ku bihumbi 35 Frw, ni igiciro kitabaho ariko akakumvisha ko iyo ubinyoye ushobora kunanuka cyangwa ukagira umubiri mwiza, ugakira indwara runaka. Bo bakoresha amayeri ku buryo iyo dukurikiranye bavuga ko abantu bagura ibicuruzwa.’’

Mu kureshya abantu babasaba kubwira abandi kuyoboka urwo ruhererekane ku buryo uwinjije undi bamuhemba 6000 Frw, bigatuma abantu biruka imisozi bashaka iyo komisiyo.

Dr Murangira yanakomoje ku bucuruzi bwa 100k for 800k, aho umuntu atanga ibihumbi 100 Frw akizezwa guhabwa ibihumbi 800 Frw.

Aba bo bavuga ko ababarizwamo batagomba kurenga umunani nyamara ngo wasesengura ugasanga bafite ababungirije, akaba ari nabo basaba ko hashakwa abandi bakorera munsi yabo.

Ubusanzwe ibigo bijya mu bucuruzi bw’amafaranga biba bifite ibyangombwa byatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, nyamara bigatanga serivisi zinyuranye n’ibyo byandikishije.

Ati “Hari abantu batangiye kugira amakenga, mbere yo gutanga amafaranga cyangwa ikindi bakora bakabanza kubaza tukabagira inama. Akenshi iyo dukurikiranye dusanga bakora ibinyuranye n’ibyo bandikishije muri RDB.’’

Ubu bucuruzi bugenda buhindura isura kuko mu gihe hari abantu basobanutse bambuwe, ubu icyiciro cy’abashomeri nacyo kiri kureshywa.

Ni imikorere yatijwe umurindi n’iterambere rya internet aho umuntu ashishikarizwa kuyoboka ubucuruzi n’abantu bari kure.

Ati “Ubu hari imbuga nka Telex free, World venture, Forex trading n’izindi aho basaba abantu gufungura za konte bazajya babashyiriraho amafaranga, ariko bisaba ko ubanza gutanga amafaranga ndetse menshi bakajya baguha ubutumwa bw’ayo winjije.”

Mu kukwemeza ko wabonye inyungu yohereza amadolari wabara ukabona harimo inyungu.

Dr Murangira ati “Ariya mafaranga baboherereza kuri email ntafatika kuko bakwereka imibare gusa, ukabona urinjiza amadolari atandukanye ariko biriya ni ibinyoma kuko udashobora kuyabikuza kuko ziriya si konti zo muri banki.”

-  Ingaruka z’ubucuruzi bw’uruhererekane rw’amafaranga ku bukungu bw’Igihugu

Ubucuruzi bw’amafaranga bufite ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko butuma ubwizigame bw’abagituye bukendera.

Dr Murangira ati “Uburyo bw’uruhererekane bw’amafaranga bunyunyuza ubwizigame bw’Abanyarwanda. Amafaranga avuyemo yoherezwa ahandi. Ubuyobozi bw’igihugu cyacu budushishikariza kwizigama mu bigo by’imari kuko biri mu byubaka ubukungu bw’igihugu.’’

“Bitesha agaciro ibikorwa by’imari, byerekana ko banki ihenda abantu, bigatuma bitabira ibya pyramid cyane. Igihe cyose, umuntu washoye amafaranga iyo igikorwa gihombye cyangwa afunze iduka rye ntawe akurikirana.’’

-  Ubugenzacyaha buri maso!

RIB itangaza ko umuntu wese ugira uruhare mu gushishikariza abandi kwinjira mu bucuruzi bw’amafaranga, itegeko rizamukurikirana.

Dr Murangira avuga ko hari ibirego RIB ikurikirana iregewe cyangwa ibyibwirije.

Ati “Haracyari abandi batwarwa amafaranga yabo. Nyuma yo kubona ko hari ibigo bifunzwe n’abantu bakurikiranywe bagacirwa imanza abantu batangiye kubigendamo buhoro. Ubu bari kwimukira kuri internet kuko umuntu yihisha inyuma ya internet. Abantu bakwiye kumenya gushishoza bakagira amakenga.’’

Yasabye ko uwaba yarariganyijwe yatanga ikirego ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.

Ati “Niba hari abantu bari muri ibi bikorwa, turabagira inama ko babihagarika. Turasaba Abanyarwanda kugira amakenga, gushishoza igihe cyose bashaka gushora amafaranga yabo. Hari ibigo bizwi kandi byizewe abantu bashoramo amafaranga yabo kandi akagaruka nta nkenke.’’

Kugeza ubu abafatiwe muri ubwo buriganya bose bashyikirijwe inkiko ngo bakurikiranwe.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 174 iteganya ko uwihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitirira izina ritari ryo cyangwa umurimo adafite cyangwa akizeza icyiza aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abashishikarizwa kwinjira mu bucuruzi bw'uruhererekane rw’amafaranga butemewe kugira amakenga

Video n’ifoto: Uwacu Lizerie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .