Amb Karitanyi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Malta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ugushyingo 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Yamina Karitanyi yashyikirije Perezida wa Malta, George Vella, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi.

Uyu muhango wabaye ku wa Kane w’iki Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo, ubera mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Malta izwi nka San Anton Palace iherereye mu Mujyi wa Attard.

Nyuma yo gutanga izi mpapuro, Amb Karitanyi yagiranye ibiganiro na Perezida wa Malta ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’u Burayi, Evarist Bartolo. Yari aherekejwe na Minisitiri-Umujyanama (Minister Counsellor) muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwngereza, James Wizeye.

Amb Karitanyi yagejeje kuri Perezida George Vella indamukanyo za mugenzi we w’u Rwanda n’intumbero ze zo gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye hagati yabyo.

Nyuma y’uwo muhango, Amb Karitanyi yagiye mu Kigo gishinzwe iby’Indege za Gisivile muri Malta kugira ngo hasinywe amasezerano y’imikoranire mu gusangira ikirere hagati y’ibihugu byombi. Capt. Charles Pace wasinye aya masezerano ku ruhande rwa Malta, ni we Muyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe iby’Indege za Gisivile mu gihugu.

Aya masezerano ashimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu ni aya kabiri asinywe uyu mwaka. Muri Kanama 2020, Urwego rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rwasinyanye n’Urwego rushinzwe Ubucuruzi n’Inganda muri Malta, MCCEI , amasezerano agamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Mu minsi yamaze muri Malta, Amb Karitanyi yagiranye kandi ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo iz’abikorera kugeza ku bari muri dipolomasi muri iki gihugu. Binyuze muri Minisiteri y’Ubukungu, Ishoramari n’Ibigo bito hamwe na MCCEI; Ambasaderi Karitanyi yahuye n’abakora ubucuruzi batandukanye bashaka kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda.

Imwe muri sosiyete zo muri iki gihugu, Salvo Grima, yatangije ibikorwa byayo mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi.

Amb Karitanyi kandi yabonanye n’uhagarariye abadipolomate b’Abanyafurika bari muri iki gihugu, Ambasaderi wa Ghana muri Malta, Mercy Bampo Addo, anasinya mu gitabo cyihanganisha iki gihugu ku bw’urupfu rw’uwahoze ari Perezida wacyo, Jerry Rawlings, uherutse kwitaba Imana.

Jerry Rawlings wayoboye Ghana hagati ya 1981 kugera mu 2001 ndetse n’igihe gito mu 1979, yapfuye tariki ya 12 Ugushyingo 2020 uyu mwaka.

Amb Karitanyi yanabonanye n’uwungirije ukuriye Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri Malta, Ambasaderi w’u Burusiya muri Malta, Vladimir Malygin.

Malta ni yo yakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ya Commonwealth mu 2015 ndetse ni nayo yayoboraga ibiro by’uyu muryango icyo gihe mbere yo guhereza inkoni y’ubuyobozi u Bwongereza, nabwo bugomba kuzayishyikiriza u Rwanda muri Kamena 2021 nyuma y’inama ya CHOGM izabera i Kigali.

Amb Karitanyi asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Bwongereza ari naho afite icyicaro.

Amb Yamina Karitanyi ubwo yageraga mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Malta, San Anton Palace
Amb Yamina Karitanyi ashyikiriza Perezida wa Malta, George Vella, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
Amb Yamina Karitanyi aganira na Perezida wa Malta nyuma yo kumushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu
Amb Karitanyi ari kumwe na Capt. Charles Pace nyuma yo gusinyana amasezerano agamije gusangira ikirere hagati y'ibihugu byombi
Amb Yamina Karitanyi ari kumwe na Minisitiri-Umujyanama (Minister Counsellor), James Wizeye baganira n’abacuruzi bo muri Malta
Amb Yamina Karitanyi asinya mu gitabo cyo kwihanganisha Ghana ku bw’urupfu rw’uwahoze ari Perezida wayo, Jerry Rawlings
Yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ibikorwa by’u Burayi wa Malta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .