Ba rwiyemezamirimo bashya mu by’amahoteri n’ubukerarugendo bahawe amahirwe yabafasha kwagura ibyo bakora

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 16 Nzeri 2020 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bishya mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli n’abandi bafite ibitekerezo by’imishinga iri muri uru rwego, bahawe amahirwe yo kubona amahugurwa, ubujyanama n’inkunga yabafasha gutangira imishinga yabo no kuyagura ku bayitangiye.

Iyi gahunda y’ubujyanama, amahugurwa n’ubuterankunga izwi nka ‘Tourism Inc’ yateguwe n’Ikigo Entrepreneurial Solutions Partners (ESP) ku bufatanye n’umuryango Mastercard Foundation binyuze mu mushinga wawo wa ‘Hanga Ahazaza’.

Igiye kuba ku nshuro ya gatatu ndetse abanyuze mu byiciro bya mbere bashima ubumenyi bayakuyemo kuko bwabafashije kwagura ibyo bakora.

Iyi gahunda imaze kumenyerwaho kuba urubuga ruvugutirwamo umuti w’ibibazo abafite ibigo bishya mu rwego rw’ubukerarugendo bakunze guhura nabyo birimo kutabona ubumenyi bw’ibanze bukenewe muri uru rwego ndetse no kutabasha kubona amafaranga abafasha gutangira ibikorwa byabo cyangwa ku byagura ku babitangiye.

Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, avuga ko iki cyiciro cy’iyi gahunda kizafasha ba rwiyemezamirimo kurenga ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyane ko n’ubundi bagaragaje gutsimbarara.

Ati “Abantu n’ibigo by’ubucuruzi birebwa n’iki cyiciro cyo gutoranya bagaragaje gutsimbarara mu rwego rwo hejuru. Bakomeye ku bikorwa byabo muri ibi bihe bigoranye mu buryo budashidikanywaho, barabikwiye.”

Yakomeje agira ati “kubashoramo ni uguha agaciro gutsimbarara kwabo bikaba n’igikorwa cy’icyizere, icyizere cy’uko tuzarenga iki cyorezo twemye, kandi sinshidikanya ko iki cyiciro cy’iyi gahunda kizafasha kugira ngo bigerweho.”

Binyuze muri iyi gahunda ba rwiyemezamirimo 35 bazafashwa kubona ubujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse berekwe n’uburyo bagera ku mafaranga yabafasha kwagura ibyo bakora.

Hejuru yo gutanga amahugurwa n’ubujyanama no gufasha ibi bigo kugera ku mafaranga bikeneye, ba rwiyemezamirimo batatu ba mbere bazitwara neza bazahabwa inkunga y’ibihumbi 20$ azabafasha kwagura ibikorwa byabo.

Ba rwiyemezamirimo bemewe muri iyi gahunda ni abafite ibigo bigitangira cyangwa abafite igitekerezo cy’umushinga ariko byose bikaba biri mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.

Uretse ibi rwiyemezamirimo agomba kuba ari hagati y’imyaka 18 na 35 ndetse ibikorwa bye bikaba bibarizwa mu Rwanda ari naho bikorera kandi akaba yiteguye kurangiza aya mahugurwa azamara amezi atandatu.

Iyi gahunda biteganyijwe ko izatangira mu Ugushyingo ba rwiyemezamirimo bashaka kuzayitabira bakaba bashobora kubisaba banyuze kuri http://bit.ly/TOURISMINC3

Abanyuze mu byiciro byabanje by’iyi gahunda barimo Divine Uwase bavuga ko yabafashije gukura imishinga yabo mu bitekerezo bakayishyira mu bikorwa ndetse inama n’inyigisho baherewemo bazigenderaho uyu munsi nubwo icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.

Ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bigitangira biri mu rwego rw'ubukerarugendo n'amahoteli bagiye gufashwa kwagura ibyo bakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .