Bimwe mu bifasha mu kwirinda inkongi ikomoka kuri gaz

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Ikoreshwa rya gaz mu guteka ni imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije hagabanywa iyangizwa ry’amashyamba ndetse n’imyotsi yoherezwa mu kirere.

Uko igihe gishira, abantu barushaho gusobanukirwa n’ibyiza byo gukoresha gaz ndetse umubare w’abayikoresha wagiye wiyongera. Imibare yerekana ko mu Mujyi wa Kigali umubare w’ingo zikoresha gaz ugeze kuri 5%.

Ibi si ko byari bimeze mu myaka itanu ishize. Mu rwego rw’ikiguzi cya gaz kandi, cyagiye kimanuka, cyaba icya gaz ubwayo ndetse n’icy’ibikoresho bijyana nayo.

Uko umubare w’abitabira gukoresha gaz ukomeje kwiyongera, ni nako bashishikarizwa kwirinda kurangara igihe batetse ndetse mu gihe barangije kuyikoresha, bakita ku kureba ko ibitswe ahantu hakwiye kandi bakanagenzura ko ifunze neza kandi ko ibikoresho byose bijyana nayo bitangiritse.

Ubusesenguzi bugaragaza ko umubare munini w’impanuka zikomoka kuri gaz itekeshwa ziterwa n’uko gas iba yavuye, igakwirakwira mu nzu aho ibikwa cyangwa se mu gikoni aho batekera, maze hagira uhacana umuriro bigahita bibyara inkongi.

Iyo gaz yavuye igakwirakwira aho utekeye ushobora kubibwirwa n’impumuro yihariye. Igihe cyose wumvise impumuro yihariye mu gikoni utabona icyayiteye, ugomba kwihutira kureba ko nta cyuho kiri ku mashyiga, ku mugozi cyangwa ku icupa kirimo gutuma gaz isohoka.

Mu gihe habaye ikibazo cyo kuva kwa gaz, hari ibikwiye kwitabwaho kugira ngo hirindwe impanuka. Bimwe mu byo ugomba kwihutira gukora igihe umenye ko gaz iri gusohoka, ni ugufunga amashyiga n’icupa ukabisohora hanze, ugafungura amadirishya kugira ngo gaz yakwiriye mu nzu isohoke.

Wirinda icyateza igishashi cy’umuriro icyo ari cyo cyose mu cyumba cyakwiriyemo gaz nko gucana ikibiriti, gucana amatara akoreshwa n’amashanyarazi cyangwa gucomeka ibikoresho ibyo ari byo byose bikoresha amashanyarazi kuko nabyo biteza udushashi, twahura na ya gaz tugateza inkongi.

Uretse uburyo busanzwe twavuze bwo kuba wamenya ko gas iri gusohoka, hari n’igikoresho cyifashishwa mu kumenya niba gaz yakwiriye mu nzu, maze kigatanga impuruza ituma hakumirwa inkongi y’umuriro. Icyo gikoresho cyitwa “gas detector”

Imikorere ya “gas detector”

Issa Karera, Umukozi muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ushinzwe ubukangurambaga ku ikoreshwa rya gaz yo gutekesha, avuga ko gaz dutekesha igira impumuro yayo yihariye, ku buryo umuntu ashobora kubyumva n’amazuru ye, ariko bigasaba ko iba yamenetse ku kigero kinini ugereranyije n’iyo Gaz detector ibasha kumva.

Ati “Gas detector ifite ubushobozi bwo kumva gas yasohotse iri mu cyumba inshuro eshanu kurusha uko umuntu yayumva. Urumva ko n’iyo yaba ari nke cyane isohotse, gas detector ikuburira hakiri kare”.

Karera avuga ko gas detector ifite ubushobozi mpuruza, ikamenyekanisha ko gas yasohotse kandi igaceceka ari uko gas yamaze gusohoka yose mu gikoni cyangwa ahandi yari yakwiriye.

Yagize ati “Wemerewe kongera gukoresha igikoni ari uko “Gas Detector” yacecetse, mbese nta gas ikirimo kumvikana hafi aho kandi wamaze no gukemura icyatumye iva igakwirakwira hose."

Usibye kandi kugaragaza ko gas yakwiriye, gas detector izanana n’igikoresho cyihutira gufunga cyangwa guhagarika gas aho yasohokaga ku icupa, nacyo kirinda impanuka kuko iyo kimaze gufunga icupa, gas ihita ihagarara gukwirakwira.

Karera akomeza agira ati “REG ntabwo icuruza ibyo bikoresho, ahubwo ikorana n’ababicuruza mu rwego rwo kumenya ko izo serivise baha abaturage ari nziza kandi zizewe. Icyo twifuza ni uko abantu bakoresha uburyo bwiza bwo guteka ariko na none bagateka batekanye”.

Karera avuga ko abacuruza gaz bafite n’inshingano zo kwigisha abayigura ku mikoreshereze yayo, ndetse n’uko bakwirinda impanuka zayikomokaho.

“Gas detector” itanga impuruza iyo gas yakwiriye mu nzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .