00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Binyura mu zihe nzira kugira ngo itegeko rishyirweho?

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Ku bemera igitabo gitagatifu cya Bibiliya bazi inkuru yanditsemo ivuga ku mugabo witwaga Mose cyangwa Musa, Imana yamuhaye kurokora ubwoko bwayo akabukura mu buretwa akabujyana mu gihugu cy’isezerano, bagatangirana urugendo rwo mu butayo rwamaze imyaka mirongo ine.

Icyo gihe ngo abantu batangiye kujya bibagirwa Imana bakayigomera, bituma izamukana Mose ku musozi wa Sinai, agezeyo imwandikira amategeko icumi yagombaga gushyira abo bantu bakajya bayitondera bakayakurikiza, ni uko biba bityo, Imana ubwayo yishyiriraho amategeko abantu bagombaga kubahiriza.

Ubanza ari naho byakomotse, n’ubwo ntabihagararaho, ko buri hantu hose hahuriye abantu benshi bahuriye ku gikorwa kimwe, bakenera amabwiriza abagenga kugira ngo babashe guhuza no kutabangamirana. Gusa na none hari aho birenga amabwiriza bikaba amategeko, uyarenze agahabwa ibihano.

Reka ndeke gutinda wenda ku matsinda mato mato y’abantu runaka, uko bashyiraho amategeko n’amabwiriza abagenga, biba bitandukanye bitewe n’uko babihisemo. Hari ahatorwa komite igashingwa gushyiraho ayo mategeko n’ibihano, hari aho ashyirirwaho hamwe muri rusange buri wese akagira ijambo n’ibindi.

Reka twigarukire ku rwego rw’igihugu, ni kenshi twumva ngo hatowe itegeko runaka, rigasohoka mu igazeti ya leta, ubwo nibwo rihita ritangira gukurikizwa kandi waryica ukaba utakwireguza ngo ntiwarimenye, ahubwo ugahanwa ukaba wanabazwa impamvu wirengagije nkana kumenya itegeko ryashyizweho.

Muri rusange inyingisho zijyanye n’ubumenyi mu bya politiki zisobanura ko demokarasi ari ubutegetsi butatu bwuzuzanya, harimo ubutegetsi Nshingamategeko, Nyubahirizategeko n’Ubucamanza.

Birumvikana ko uko byagenda kose, kugira ngo itegeko rijyeho mu gihugu kigendera kuri demokarasi, rigomba kunyura mu butegetsi Nshingamategeko n’ubwo habaho ubufatanye n’ubundi butegetsi.

Mu Rwanda hari inzira yashyizweho ivugwa no mu Itegeko Nshinga rya Repubulika, yerekana uko itegeko rishyirwaho, abemerewe kuzana ibitekerezo byaryo ndetse n’abaryemeza rigatangira gukurikizwa.

Mu 2015 ubwo haburaga imyaka ibiri ngo manda ya kabiri y’Umukuru w’Igihugu irangire ikaba ari nayo yari kuba ibaye iya nyuma ukurikije uko Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 101 yabivugaga.

Nahamya ko ari wo mwaka Inteko Ishinga Amategeko yari iriho icyo gihe yagize akazi kenshi katari gasanzwe.

Icyo gihe hacicikanye amabaruwa atandukanye yavaga hirya no hino mu gihugu yoherejwe n’abaturage basaba ko iyo ngingo ya 101 ihindurwa bigaha uburenganzira Perezida Paul Kagame kwiyamamariza izindi manda, ibintu byifuzwaga n’umubare utari muto w’Abanyarwanda nk’uko byanagaragariye mu matora ya referandumu.

N’ubwo abaturage bazamuye amajwi bakagaragaza ko bashaka ko ingingo y’itegeko ihinduka, bamwe banigereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko babonana n’Abadepite, burya ntabwo itegeko ryari guhinduka bitanyuze mu nzira nyayo iteganywa.

Ni nako rero no kugira ngo hatorwe itegeko rishya hari inzira binyuramo, burya ntabwo umuturage uwo ari we wese runaka yabyuka ngo avuge ngo ndasaba ko hajyaho iri tegeko, n’ubwo ashobora gutanga igitekerezo cyagenderwaho, binyujijwe mu nzira nyazo.

Na Guverinoma ubwayo, nta burenganzira ifite bwo gushyiraho itegeko iryo ari ryo ryose ahubwo iyo ibona hari irikwiriye kujyaho, itangariza Abadepite umushinga w’itegeko bakaba ari bo bagira uruhare mu kuwemeza cyangwa kuwanga, cyangwa se gusaba ko hari ibyahindurwamo.

Ni bande bafite uburenganzira bwo gutangiza umushinga w’itegeko?

Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma nibyo byonyine bifite ubabasha bwo gutangiza umushinga w’itegeko. Guverinoma kimwe n’Abagize Umutwe w’Abadepite bafite uburenganzira bwo kugeza umushinga w’itegeko ku Mutwe w’Abadepite.

Mu gihe umuturage usanzwe cyangwa itsinda ry’abaturage bashaka gutangiza umushinga w’itegeko, babinyuza muri Guverinoma cyangwa se bakegera Umudepite runaka bakabiganiraho, akaba ari we ujya gutangariza Inteko Rusange uwo mushinga w’itegeko nk’uko biteganywa.

Imishinga y’Amategeko ituruka muri Guverinoma n’imishinga y’amategeko ituruka mu Badepite ishyikirizwa Abadepite mu Nteko Rusange.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umutwe w’Abadepite, Bashoga Bernard, yatangaje ko impamvu yo gutorera ishingiro ry’umushinga w’itegeko, haba hagamijwe kureba ko uwo mushinga utagize irindi tegeko ubangamiye, hanarebwa koko niba ari ngombwa.

Ati “Mujya mubona ko icyo gihe uwatangije umushinga, iyo ari guverinoma haza uhagarariye guverinoma, iyo ari umudepite agira aho yicara. Ikiba kigamijwe ni ukugira ngo agaragaze icyo itegeko rije gukemura, icya kabiri ni ukugaragaza ko itegeko rifite politiki rishingiraho, ariko muri byose ikigomba kwitonderwa, ni uko umushinga w’itegeko wose uje utagomba kuvuguruza Itegeko Nshinga.”

Yakomeje avuga ko iyo uwatangije umushinga w’itegeko amaze gusobanura ibyo byose, bakabijyaho n’impaka muri rusange, nibwo habaho gutorera ishingiro ry’umushinga w’itegeko.

Mu 2015 abaturage bagiye mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ku bwinshi basaba ko ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga ihinduka

Ibisabwa kugira ngo umushinga w’itegeko wemezwe

Kugira ngo umushinga w’itegeko wemerezwe ishingiro ni uko hagomba kuboneka amajwi angana n’icya kabiri cy’abatoye uteranyijeho ijwi rimwe, iyo ayo majwi abonetse ubwo ishingiro ry’umushinga w’itegeko riba ryemewe.

Gusa Bashoga yavuze ko ku mategeko Ngenga atari iryo hame rikurikizwa, ahubwo yo atorerwa ku bwiganze bwa ¾ by’Abadepite cyangwa Abasenateri bitabiriye itora.

Nyuma yo kwemerezwa ishingiro, imishinga ikorerwa raporo iyiherekeza muri komisiyo igenewe ikahigirwa ku buryo burambuye, ingingo ku yindi. Iyo umushinga utemerejwe ishingiro, usubizwa uwawutanze.

Muri Komisiyo, buri Mudepite afite uburenganzira bwo gutanga ubugororangingo ku ngingo isanzwe mu mushinga cyangwa akaba yakongeramo ingingo nshya. Akenshi, ibyo biratorerwa.

Nyuma yo kwiga umushinga w’itegeko, Komisiyo ikorera Inteko Rusange raporo ikubiyemo uko impaka bagiye kuri buri ngingo zagenze muri uwo mushinga w’itegeko zagenze ndetse n’umwanzuro.

Inteko Rusange iyo yemeza itegeko, itora ingingo ku yindi yarangiza igatorera itegeko ryose buri Mudepite ahamagarwa mu izina rye. Ubugororangingo ntibwakirwa mu Nteko Rusange keretse ubugororangingo bw’imyandikire.

Itegeko ryatowe ryohererezwa Umutwe wa Sena, iyo riri mu mategeko uwo mutwe ufitiye ububasha bwo gusuzuma cyangwa se rigahita ryoherezwa muri Guverinoma kugira ngo Perezida wa Repubulika arishyireho umukono mbere y’uko ritangazwa.

Iyo Umutwe wa Sena usanze hari ibigomba gukosorwa mu itegeko ryoherejwe n’Umutwe w’Abadepite, urabyandika bikagaruka mu Mutwe w’Abadepite wasanga bifite ishingiro ukabyemeza, utabyemeza hagashyirwaho Komisiyo ihuriweho n’imitwe yombi, ibyo iyo Komisiyo igezeho buri ruhande rubimenyesha Umutwe warwohereje muri Komisiyo. Iyo imitwe yombi ikomeje kutabyumvikanaho umushinga w’itegeko usubizwa uwawuzanye (Guverinoma cyangwa Umudepite).

Bashoga yavuze ko mbere y’uko Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku itegeko, abanza kurisubiramo akareba niba ntacyanozwamo.

Ati “Iyo abonye ko hari ikintu cyanozwa, arandika n’ubundi akarigarurira Perezida w’Umutwe w’Abadepite amubwira ati ibi byanozwa, itegeko rikongera rikanyura inzira yose ryari ryaranyuze.”

Mu gihe ngo ryasubirwamo rikongera gutorwa uko ryari ryatowe mbere, hari umubare w’amajwi uteganywa n’itegeko, iyo ubonetse Perezida wa Repubulika arishyira umukono, gusa ngo ibi nta na rimwe birabaho.

Amategeko yose atangira gukurikizwa iyo amaze gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika kandi agatangazwa mu Igazeti ya Leta.

Nibwo hahita haza imvugo igira iti “Nta muntu ushobora kuvuga ko atazi itegeko, mu gihe ryatangajwe mu nzira ziteganywa n’amategeko.”

Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, agenda ahamagara buri mudepite avuga icyo avuga ku mushinga w'itegeko
Inteko Ishinga Amategeko niyo ifite inshingano zo gutora amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .