Bizasaba iki ngo abakoze ibyaha batangire kwambikwa ibikomo by’ikoranabuhanga?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Itegeko rihana ibyaha mu Rwanda riheruka kwemeza imirimo y’inyungu rusange nk’uburyo bushobora kwifashishwa mu guhana, aho kugira ngo icyaha cyose gihanishwe igifungo, ndetse iyi mirimo ishobora gusimbura ihazabu.

Ni mu gihe kwambika umuntu igikomo cy’ikoranabuhanga bishobora kwifashishwa nko mu gihe umuntu akekwaho icyaha, akaba yakurikiranwa ari hanze aho gushyirwa muri gereza bitewe n’uburemere bw’icyaha akekwaho, cyangwa mu gihe yakatiwe gukora imirimo y’inyungu rusange, inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zikaba zizeye neza ko uwo muntu ari aho akwiye kuba ari, ku buryo kudafungwa bitaba icyuho cyo gutuma umunyabyaha adahanwa, cyangwa ukekwaho icyaha adakurikiranwa.

Muri ubwo buryo, iyo uwahamwe n’icyaha adakoze neza igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, ahatirwa kurangiriza muri gereza igihano gisigaye yakatiwe.

Nyuma y’igihe ubu buryo bwemejwe mu itegeko, haracyategerejwe ko ritangira kubahirizwa, rigahanishwa abantu bitewe n’ibyaha bahamijwe n’inkiko.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera, ukuriye Ishami ry’Ubutabera Mpuzamahanga, Umurungi Providence, aheruka kuvuga ko kugira ngo igihano gitangwe byasabaga ko kibanza guteganywa n’itegeko, ubu rirahari, ariko kugira ngo bitangire gukoreshwa hari ibisabwa.

Yakomeje ati “Icya mbere hari ukuba ibyo bikomo bihari kuko ntabwo mu Rwanda tubikora, bisaba kubigura hanze, bisaba kubigenzura. Hari ukubigura, ariko n’ikoranabuhanga ryo kubigenzura, nicaye i Kigali ndi muri RIB, Ubushinjacyaha cyangwa Polisi, rya koranabuhanga bisaba ryo kugira ngo ukurikirane wa muntu, wakimwambitse ariko nava Kimironko, ageze Nyabugogo, ubwo buryo bwo kubakurikirana nibwo tutarashyiraho.”

“Turi mu rugendo rwabyo, ni ibintu bisaba amafaranga, bisaba ibijyanye no gutanga amasoko, ni ibihe bihugu bibikoresha byaza guhugura abantu bacu, kuko ni ibintu bisaba ikoranabuhanga rihanitse, bisaba ubushobozi, ni ibintu bitakorwa mu munsi umwe ariko birimo gushyirwa ku murongo.”

Ku wa 13 Ukwakira ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku gikorwa cyo gusesengura ikibazo cy’ubucucike muri gereza zo mu Rwanda, byagaragajwe ko nko mu mwaka wa 2014/2015 muri gereza zo mu Rwanda hari imfungwa zingana na 49 217, bingana n’ubucucike bwa 99.6 %.

Mu mwaka wa 2015/2016, ubucucike bwaragabanutse bujya kuri 96.9 %, mu 2016/2017 imfungwa n’abagororwa bariyongereye baba 57 596, bivuze ubucucike bwa 100.2 %. Bwakomeje mu mwaka wa 2017/2018 bugera ku 114.6 % n’imfungwa n’abagororwa 65 917, mu gihe mu mwaka wa 2018/2019 ubucucike bwageze ku 124.8 % kuko muri gereza hari harimo imfungwa n’abagororwa 71 738.

Umurungi yavuze ko kwifashisha uburyo bushya mu guhana biri mu bizagira uruhare mu kugabanya ikibazo cy’ubucucike muri za gereza.

Yakomeje ati “Uzasanga nko mu bantu basaga ibihumbi 74 bafunzwe, ushobora gusanga wenda nk’ibihumbi 20 bakora ibyo bihano, bamwe bagakora imirimo nsimburagifungo cyangwa bakambara ibikomo by’ikoranabuhanga, ugasigara ukurikirana ibihumbi 50 muri gereza.”

“Itegeko ni rishyashya ryagiyeho umwaka ushize, ni uguha umwanya n’abacamanza wo kubyumva no kubyishiramo no kumvisha abaturage, ntekereza ko tuzatangira kureba umusanzu byatanga nko mu myaka itatu, itanu.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, aheruka kubwira abanyamakuru ko uretse gufunga umuntu, ubu buryo bushya bwo guhana buzatangira kwifashishwa vuba, bitabaye ngombwa ko bose bashyirwa muri gereza.

Ati “Koko hari ubundi buryo bwo guhana, cyane ko hari n’iteka rya Minisitiri w’Ubutabera rivuga ko hari abantu bamwe mu gihe bagikurikirwanwa ndetse n’igihe bahanwe, bakwambikwa igikomo cy’ikoranabuhanga ku kaguru. Bizatuma bakomeza gukurikiranirwa aho bari, aho kugira ngo bajye muri gereza.”

“Mu mategeko yacu kandi harimo n’igihano nsimburagifungo aho abahanwe bakora imirimo ifite inyungu rusange, na cyo cyakoreshwa. Ubundi ihame ni uko umuntu adafungwa mbere y’uko acibwa urubanza, ariko biraba bitewe n’uburemere bw’icyaha kandi hari ibimenyetso bigaragaza ko uregwa icyaha gishobora kumuhama, ariko aba agikekwa.”

“Hari kandi n’ikibazo gikomeye cy’uko aramutse agiye hanze ashobora guhungabanya umudendezo rusange w’abaturage ndetse yanahungabanya iperereza ririmo gukorwa. Icyo gihe uwo muntu akomeza gufungwa kugeza igihe aciriwe urubanza. Gusa iyo gahunda y’uko abantu bakurikiranwa bari hanze Leta irayifite kugira ngo hagabanywe ubucucike mu magereza.”

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutanga raporo ya gatatu ku isuzuma mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, yakozwe hagendewe ku myanzuro yahawe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira bwa muntu.

Mu byatanzweho raporo harimo umwanzuro wavugaga ku burenganzira bw’imfungwa, aho hubatswe Gereza nshya ya Mageragere ndetse hari na kasho zagiye zivugururwa, nubwo ikibazo cy’ubucucike kitarakemuka.

Umurungi yavuze ko ubu hari imfungwa hafi ibihumbi 75, ariko mu myaka mike ishize hafunguwe abagera ku 9440 by’agateganyo, ndetse hari abantu 110 bahawe imbabazi, uburyo bushya bukazatanga umusanzu mu kurushaho kugabanya ubucukike muri gereza.

Igihano cy’imirimo y’inyungu rusange gitangwa bitewe n’uburemere bw’icyaha umuntu yakoze, aho nk’iyo igihano cy’imirimo y’inyungu rusange gitanzwe nk’igihano cy’iremezo, kidashobora kurenga amezi atandatu.

Naho iyo icyaha cyakozwe gihanishwa igifungo kirenze amezi atandatu ariko kitarenze imyaka itanu, urukiko rushobora gutegeka uwagikatiwe kurangiza icya kabiri cy’igihano akora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange; naho iyo icyaha gihanishwa igifungo kitageza ku mezi atandatu, urukiko rushobora kumutegeka gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kidashobora kurenga igihe ntarengwa cyo hejuru cy’igifungo giteganywa n’itegeko kuri icyo cyaha.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ukuriye ishami ry’ubutabera mpuzamhanga, Umurungi Providence, aganira n'abanyamakuru muri iki Cyumweru
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ukuriye ishami ry’ubutabera mpuzamhanga, Umurungi Providence, aganira n'abanyamakuru muri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .