BK Capital yatangije Ikigega kizungukira abakibitsamo

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

BK Group Plc, ibinyujije mu kigo cyayo cy’ishoramari, ‘BK Capital’ yatangije Ikigega cyitwa ‘AGUKA Unit Trust Fund’ kizajya gifasha abantu gushora imari bakiguzemo imigabane, bakabitsa amafaranga yabo mu buryo bwizewe ariko nanone bagahabwa inyungu ku mafaranga babikijemo, inyungu izajya itangwa kabiri mu mwaka.

Ni Ikigega cyatangijwe kuri uyu munsi, nyuma yo guhabwa uruhushya rwo gukora n’Ikigo Kigenzura Isoko ry’imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) binakigira Ikigega cya mbere cy’ikigo cy’imari cyigenga gihawe urwo ruhushya mu Rwanda.

Muri iki kigega, abashoramari bazajya baguramo imigabane, umugabane umwe ugura amafaranga 100 Frw ariko ukazagenda uhinduka bitewe n’imiterere y’isoko, mu gihe umuntu azaba yemerewe kuguramo imigabane nibura y’amafaranga 100 000 Frw bwa mbere, bivuze ko ari imigabane 1000 ari yo mike umuntu ashobora kuguramo.

Nyuma yo gukusanya imari, ‘AGUKA Unit Trust Fund’ izajya ikoresha amafaranga yashowe n’abantu mu kugura impapuro mpeshamwenda za leta no gukora irindi shoramari, ku buryo ayo mafaranga azunguka, maze iki kigega kikazajya kigenera abashoramari bacyo inyungu inshuro ebyiri mu mwaka.

Iyi nyungu kandi izajya iba iri hejuru, bitewe n’uko itazajya ikatwaho umusoro, ibi bikaba biri mu ngamba za leta zigamije gushishikariza abantu kugira umuco wo kwizigama.

Ku rundi ruhande, umuntu uzajya yifuza kugurisha imigabane, azajya ayigurisha n’iki kigega, kandi asubizwe amafaranga ye mu masaha 48 yiyongereyeho n’inyungu. Iyi migabane izajya yongera igurishwe ku bandi bashoramari.

Carine Umutoni, Umuyobozi wa ‘AGUKA Unit Trust Fund’, yavuze ko iki kigega kizarushaho gufasha abantu kwizigamira ariko banakora ishoramari ryunguka, ibizatuma barushaho gutera imbere.

Yagize ati “AGUKA Unit Trust Fund irajwe ishinga no kongera inyungu, kuzigama igishoro ndetse no kongera ihererekanywa ry’amafaranga. Ubu buryo buzakurura abashoramari bari guhangana n’ibihe bikomeye byatewe n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus. Gushyiraho iki kigega, bizongera inyungu iturutse mu ishoramari ritandukanye kandi bifashe guha abashoramari urwunguko ruhoraho kandi rufatika”.

Gutangira gushora muri ‘AGUKA Unit Trust Fund’ ntibisaba kwishyura amafaranga runaka, kuko ari ubuntu, kandi iki kigega kikazajya gitanga amakuru y’ibyabaye buri munsi, ku buryo abashoboramari bazajya bamenya neza uko imari bashoye yungutse uwo munsi babikeneye.

Kugeza ubu, abifuza kugura imigabane bari kwegera amashami ya Banki ya Kigali mu gihugu bagahabwa urupapuro buzuza bakabona kuyiguramo, ariko mu minsi ya vuba, kugura imigabane bizashyirwa kuri porogaramu ya Banki ya Kigali (BK App), kugira ngo birusheho korohera buri wese wifuza kuyiguramo.

Muri rusange, abanyarwanda bose n’abandi babishaka bemerewe gushora imari yabo muri iki kigega, ari na ko bizigamira. Umutoni yavuze ko “ibigo, abantu ku giti cyabo, ibimina kimwe n’abandi bantu bose bifuza kwizigamira banyuze muri iki kigega, barabyemerewe”.

Carine Umutoni, Umuyobozi Mukuru wa AGUKA Unit Trust Fund, yavuze ko iki kigega kizafasha abashoramari kwizigamira ariko banunguka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .