BPR yahaye abafite ubumuga inkunga y’ibikoresho byo kwirinda COVID-19

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR plc) yahaye Ikigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu Mutwe cya Special Olympics Rwanda, inkunga y’ibikoresho bizabafasha kwirinda icyorezo cya COVID -19 birimo udupfukamunwa, amasabune yo gukaraba na kandagirukarabe.

Ibi bikoresho byatanzwe kuri uyu wa 9 Ukwakira 2020 bifite agaciro ka miliyoni 5 Frw, bikaba biteganyijwe ko bizafasha abagera kuri 500.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich, avuga ko impamvu bahisemo gufasha Special Olympics Rwanda ari uko biri mu nshigano zabo kandi bakaba basanga muri iki gihe cya COVID-19 abafite ubumuga bakeneye ubufasha bw’umwihariko.

Yagize ati “Impamvu twahisemo gufasha Special Olympics Rwanda ni uko ari zimwe mu nshingano zacu nka banki zo gufasha abakeneye ubufasha, abafite ubumuga basanzwe ari bamwe mu bagize umuryango wa BPR, muri iki gihe cya COVID-19 bakeneye ubufasha rero niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo kubatera inkunga.’’

Toroitich yavuze ko banki ayoboye igiye kureba uko yarushaho kugirana imikoranire na Special Olympics Rwanda.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Special Olympics Rwanda, Pasiteri Sangwa Deus, avuga ko inkunga bahawe ari ingenzi ko igiye gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe mu buryo butandukanye harimo n’imyigire.

Yagize ati “Twakiriye inkunga BPR Plc yaduhaye nk’ije mu gihe cyayo. Twishimye kuko icyo igiye gukora ni icy’ingenzi ukurikije ko turi mu bihe bidasanzwe ari nacyo bayitangiye gufasha abanyeshuri cyane cyane abafite ubumuga bwo mu mutwe kuko bishoboka ko baba bagiye gutangira amashuri.”

“Ni inkunga y’agaciro kuko yaba BPR Plc na Special Olympics bifuza kubona abafite ubumuga bwo mu mutwe batera imbere.”

Muri ibi bihe bya COVID-19, BPR Plc yagiye ikora ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abagizweho ingaruka n’iki cyorezo birimo no kongerera igihe cyo kwishyura ku bayifashemo inguzanyo.

Iyi banki ndetse yanatanze inkunga ya milyoni 100 Frw mu kigega cya Leta cyashyiriweho gufasha abagizweho ingaruka na COVID-19.

BPR Plc ikorera mu gihugu hose, aho ifite amashami arenga 186 ndetse n’aba-agents ba BPR Hafi Yawe barenga 300 bari ahantu hatandukanye mu Rwanda. Itanga serivisi z’imari zitandukanye zirimo n’iz’ikoranabuhanga. BPR ibarura ko mu bakiliya bayo ifitemo inguzanyo zigera kuri miliyari 174 Frw.

BPR yahaye abafite ubumuga inkunga y’ibikoresho byo kwirinda COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .