Bugesera: Huzuye sitasiyo izafasha mu kugeza amashanyarazi ku kibuga cy’indege no kuyahererekanya n’akarere

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Ukwakira 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje ko yujuje sitasiyo y’amashanyarazi ya Bugesera, yari imaze igihe yubakwa ngo izifashishwe mu guhanahana amashanyarazi hagati y’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi ndetse izacanire Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera igihe kizaba cyamaze kuzura.

Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2020, REG ibinyujije kuri Twitter yavuze ko iyi sitasiyo yari imaze igihe yubakwa yamaze kuzura ndetse kuri ubu ikaba yatangiye kunyuramo amashanyarazi.

Umukozi muri REG ushinzwe gukurikirana no kurinda imiyoboro minini, Eng. Gerard Ndayizeye yabwiye IGIHE ko iyi sitasiyo ifite ubushobozi bwo kwakira imiyoboro ifite amashanyarazi ari ku kigero cya 220KV n’imashini ifite ubushobozi bungana na 93.5MVA.

Ati “izadufasha cyane kwakira amashanyarazi avuye ku rugomero rwa Rusumo rurimo kubakwa ndetse no kuyahanahana n’ibihugu duturanye ari byo Tanzania n’u Burundi. Uretse ibyo kandi iyi sitasiyo izadufasha no kugeza amashanyarazi ku kibuga cy’indege kandi yongerere n’ingufu imiyoboro isanzwe ikoreshwa mu gihugu”.

Ndayizeye yavuze ko iyi sitasiyo ihuriweho n’imiyoboro itandukanye irimo uva Rusumo ugakomeza Shango, ndetse n’umuyoboro uzava i Mamba mu Karere ka Gisagara uzana amashanyarazi yo ku ruganda rurimo kubakwa ruzabyaza nyiramugengeri amashanyarazi asaga megawati 80.

Ati “Iyi sitasiyo kimwe n’izindi zirimo kubakwa zigamije gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’umuriro ndetse no gushyiraho inzira zitandukanye z’amashanyarazi akwirakwizwa mu gihugu, ku buryo inzira imwe igize ikibazo twahita twifashisha indi bidateye ibura ry’umuriro mu gihugu cyose”

Iyi sitasiyo ikaba ari kimwe mu bikorwa remezo bigize umushinga munini watwaye ingengo y’imali isaga miliyoni 61 z’amadolari yatanzwe na Leta y’u Rwanda.

Uwo mushinga ugizwe n’umuyoboro munini ureshya n’ibirometero 53, uturuka Mamba mu Karere ka Gisagara, ukanyura muri Nyanza ikagera Rilima mu Karere ka Bugesera, ndetse na sitasiyo ziwushamikiyeho zigera kuri eshatu ari zo Mamba, Rwabusoro na Bugesera, hakaba ndetse n’umuyoboro uturuka Bugesera ugahura na sitasiyo ya Gahanga muri Kicukiro.

Imirimo yo kubaka iyi sitasiyo yatangiye mu kwezi kwa kabiri 2018. Imirimo yo kuyubaka yahawe Sosiyete ebyiri ari zo STEG-IS y’Abanyatuniziya na NPD yo mu Rwanda.

Iyi sitasiyo izatanga amashanyarazi azacanira u Rwanda, Tanzania n'u Burundi
Iyi sitasiyo izatanga amashanyarazi azacanira u Rwanda, Tanzania n'u Burundi
Iyi sitasiyo izacanira Ikibugu cy'indege cya Bugesera na bimwe mu bihugu bituranye n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .