Buravan, Dany Vumbi na Nyamitari mu begukanye inkunga yo gufasha abahanzi guhangana n’ingaruka za COVID-19

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Imishinga 23 muri 30 yiganjemo iy’ikoranabuhanga yari ihataniye inkunga yo gufasha abahanzi guhangana n’ingaruka za COVID-19, niyo yabashije gutsinda.

Mu gufasha abahanzi kwigobotora ingaruka COVID-19 yagize ku bikorwa byabo, Guverinoma yatekereje uburyo bwo gushyigikira imishinga ifite umwihariko iyigenera inkunga ya miliyoni 300 Frw yashyizwe mu Kigega cyo kuzahura Inganda Ndangamuco.

Iyi gahunda yashyizweho ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco; Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ku bufatanye na Imbuto Foundation, binyujijwe muri gahunda ya ArtRwanda – Ubuhanzi yashyiriweho kuzamura abanyempano.

Binyuze muri iki kigega, imishinga isaga 600 irimo iy’abahanzi n’abandi bafite ishobora gutanga umusanzu ufatika mu kuzahura inganda ndangamuco barayitanze. Imishinga 45 niyo yageze mu cyiciro cya nyuma ivanwamo 23 izahabwa inkunga, aho buri wose uzagenerwa miliyoni 10 Frw.

Tariki 15 na 16 Nzeri 2020, abahanzi batandukanye mu nguni zose berekanye imishinga yabo ndetse iyagaragaje icyerekezo cyo kubyarira benshi inyungu yatoranyijwe ngo izahabwe inkunga.

Urutonde rw’abatsindiye guhabwa inkunga

  • Amuri Patel: Afite umushinga w’amashusho mbarankuru (cartoon animation), agenewe abana b’incuke n’abatarengeje imyaka 10 y’ubukure.
  • Rwema Denis: Afite umushinga w’urubuga rwa Muzika Nyarwanda Ipande(MNI). Uru rubuga rwa internet rushyirwaho indirimbo z’abahanzi batandukanye b’Abanyarwanda maze abakunzi b’umuziki bagatora izo bakunze, ihize izindi nyuma y’amezi atatu igahabwa igihembo.
  • Rwibutso Ivan: Afite urubuga rwitwa Famemix, rushobora kwifashishwa n’abahanzi bifuza gucuruza umuziki mu Rwanda.
  • Icyoyitungiye Jules Bohneur [Jules Sentore]: Afite umushinga w’amahugurwa y’umuziki gakondo. Abinyujije muri Rwamwiza Ltd, arateganya kwigisha abahanzi amahame yo gukora umuziki gakondo wunguka, kumenya uburenganzira bafite ku bihangano byabo n’uko bibyazwa amafaranga.
  • Himbaza Pacifique: Uyu mufotozi umaze imyaka 10 afotora ushaka kubaka studio irimo ahatunganyirizwa indirimbo n’ahagurishirizwa amafoto, abinyujije mu mushinga yise Inganzo Art Café, uzafasha abantu kubona aho kuruhukira. Ibi bikorwa byose azabinyuza muri sosiyete ye yise Color Play Ltd.
  • Ufitingabire Octave: Umushinga we ni uwo gutunganya filime no kuzigurisha kuri internet kuri http://Zacutv.com.
  • Mazimpaka Jean Pierre: Uyu musore afite umushinga wo gutangiza isoko ryifashishije ikoranabuhanga ryo kugurishirizaho ibintu bikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho by’Abanyarwanda.
  • Quinto Quarto: Afite serivisi yo gucuruza ibihangano ku buryo busanzwe ndetse n’ubw’ikoranabuhanga rigezweho mu guteza imbere abahanzi mu buryo bufatika.
  • Nambajimana Prosper: Ateganya gukora urubuga rwa murandasi ruzacururizwaho inyandiko za filime z’abanditsi ba filime bo mu Rwanda na Afurika no gutanga ubumenyi n’ubujyanama mu kwandika filime.
  • Ndarama Assoumani: Afite serivisi iteganya gutanga amahugurwa n’amasomo magufi yo gushushanya Inkuru. Kugurisha ibitabo by’inkuru zishushanyije. Gutegura Iserukiramuco ry’Inkuru zishushanyije.
  • Niyosenga Jean Claude: Afite Ishuri ryitwa Inside Design Academy ritanga amasomo atandukanye.
  • Nyamitari Patrick: Afite umushinga wo gushaka abanyempano bashya no kubigisha gutanga ubutumwa bwiza nko kurwanya inda zitateganyijwe. Ashaka gutangiza amarushanwa, mu ngeri zitandukanye avuga kuri iki kintu.
  • Nahimana Clémence: Ashaka gukora filime yise i Bwiza series, igaragaza kandi igakundisha abazayireba ibyiza by’u Rwanda.
  • Nzeyimana Jean Hus: We na bagenzi be bafite umushinga wo kwifashisha inkuru zishushanyije (3D Animation) mu gutoza abakiri bato gukura bazi neza umuco Nyarwanda.
  • Odile Gakire Katesi: Kuzenguruka Isi bakora ibitaramo bagaragaza umwihariko w’ingoma Nyarwanda banateza imbere abavuzi b’ingoma bo mu Rwanda, bibanda ku bari n’abategarugori.
  • Uwineza Patrick: Kongerera ubushobozi Ikigo cya TOP 5 SAI kizobereye mu gutanga serivisi zijyanye n’amajwi, ubugeni n’amashusho by’umwihariko hibandwa ku bahanzi.
  • Mashakiro Bienvenue: Kubaka inzu y’ubugeni yise “Art Studio’’. Izaba ifite ahantu heza abanyabugeni bashushanya bashobora gukorera ibihangano byabo mu buryo bwihuse.
  • Burabyo Dushime Yvan [Buravan]: Afite umushinga wo gutanga ubumenyi ku muco w’igihugu no guteza imbere ubuhanzi bufite imizi ya gakondo Nyarwanda.
  • Ruzigana Credia Umuhire: Abinyujije muri Imanzi Creations, azashyiraho urubuga rucururizwaho ibihangano by’abanyabugeni mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kubigeza ku isoko ryo hanze.
  • Niyigena Jean Pierre: Kongera ubwiza bwa filime zikorwa no kubaka application izifashishwa mu kuzigurisha ku Isi hose.
  • Semivumbi Daniel: Afite umushinga wo guhimba indirimbo zishingiye ku ndangagaciro z’umuco w’Abanyarwanda.
  • Jocelyne Karita: Afite umushinga yise Infinity solutions, urubuga abahanzi bacuruzaho ibihangano, amafoto n’amashusho.
  • Arthur Nkusi: Uyu munyarwenya afite gahunda yo guteza imbere impano, kuyobora ibirori n’ibirori.

Ubwo abahanzi batandukanye bamurikaga imishinga yabo imbere y’akanama nkemurampaka, Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko igikorwa cyo gushyigikira imishinga kigamije gufasha abahanzi bose bagizweho ingaruka no kuba ibikorwa bakuragamo amaronko byahagaze.

Icyo gihe, Umutoni yavuze ko umubare w’abari n’abategarugori bitabiriye amarushanwa ukiri hasi cyane, abashishikariza gushirika ubwoba.

Ikigega cyo kuzahura Inganda Ndangamuco zahungabanyijwe na COVID-19 cyatangiranye miliyoni 300 Frw ashobora kuzongerwa.

Inkunga izahabwa imishinga izanyuzwa mu Kigo gitanga Ubujyanama kuri ba Rwiyemezamirimo cya Business Professionals Network (BPN) ari nacyo kizayikurikirana mu gihe cy’amezi atandatu. Izatangwa mu byiciro bibiri ku buryo izagirira akamaro abantu benshi, uwayihawe na we agakurikiranwa ku buryo ayikoresheje nabi yakurikiranwa.

Amafoto: ArtRwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .