Caleb Rwamuganza, Serubibi Eric, Rusizana Aloys n’abo bareganwa bose basabye kurekurwa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Rusizana Aloys, Umushoramari wagurishije inzu na Leta ari nayo yaje kuvamo ikirego cyo kuyihombya amafaranga agera kuri miliyari 2 Frw, n’abo bareganwa muri iki kirego bongeye kugezwa imbere y’urukiko ngo baburanishwe ku byaha bitandukanye baregwa, bose basaba kurekurwa by’agateganyo bagakomeza gukurikiranwa bari hanze.

Iki kirego gishingiye ku kuba Leta yaraguze inzu na Rusizana Aloys ku agera kuri 9 850 000 000 Frw nyamara umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze 7 600 000 000 Frw. Ibintu byatumye Leta ihomba arenga miliyari 2 Frw.

Uru rubanza kandi ruregwamo, Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, washinjwe kwivanga mu mitangire y’isoko ryahendesheje Leta kandi atari ari mu mwanya wo kuritanga; Serubibi Eric wahoze ayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) aho ashinjwa ibyaha byo guhombya Leta no kuyihendesha muri iri soko ryo kugura iyi nzu.

Serubibi na Rwamuganza baregwa hamwe na Christian Rwakunda wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Kabera Godfrey, wari ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Ubwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwongeraga kuburanisha uru rubanza kuri uyu wa 2 Ukwakira 2020, abunganira Rusizana Aloys basabye ko afungurwa by’agateganyo ahanini babishingiye ku kuba yaratanze ingwate ingana na miliyari enye, kandi akaba afite uburwayi byemezwa n’impapuro z’abaganga ndetse bamutegetse kuba ahantu hatuje hamufasha kuruhuka bitandukanye n’uko abayeho muri gereza.

Rusizana nawe yahawe ijambo n’urukiko asaba ko yarekurwa agakomeza gukurikiranwa ari hanze, kuko akeneye kwegera umuryango kandi akivuza kuko uburwayi afite bukomeye ku buryo atabasha kubona ubuvuzi bwose yifuza.

Abunganira uyu mugabo kandi bavuze ko kuba nta bimenyetso bindi bigishakwa, bitabangamira urukiko mu gihe yaba arekuwe.

Ubushinjacyaha bwo bwasabye urukiko ko uyu mugabo yakomeza gukurikiranwa afunzwe kuko impamvu ashingiraho asaba kurekurwa by’agateganyo zitumvikana. Aho ku kijyanye n’uburwayi bwavuze ko no muri gereza umuntu ahabwa ubuvuzi.

Abunganira uyu mugabo bagaragaje kandi ikibazo cy’uko imitungo ye yafatiriwe n’Ubushinjacyaha kandi ariyo yabeshagaho umuryango we.

Kimwe na Rusizana, abunganira Rwakunda Christian, Serubibi Eric Kabera Godfrey, Rwamuganza Caleb na Munyabugingo Bonavanture basabye ko aba bagabo nabo bakurikiranwa bari hanze ahanini bitewe n’uko batabangamira imirimo y’urukiko kandi bakaba nta bindi byaha bigeze bakurikiranwaho.

Gusa Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibi byonyine bitagenderwaho mu kubarekura, busaba ko bakomeza gufungwa kugeza urubanza ruburanishijwe mu mizi.

Kuri Munyabugingo Bonavanture we yatanze impamvu y’umwihariko y’uko afite umugore wabyaye mu minsi ishize kandi akaba nta wundi muntu afite wo kumwitaho asaba, urukiko ko rwabiha agaciro rukamukurikirana ari hanze.

Aba bagabo bose bagiye bahabwa ijambo n’urukiko bakagaragaza ko mu gihe baba barekuwe bakubahiriza amabwiriza yose bahabwa.

Nyuma yo kumva impande z’abaregwa n’Ubushinjacyaha, inteko iburanisha yavuze ko igiye gusuzuma ibyavuzwe n’impande zombi, imyanzuro ikazasomwa ku wa 9 Ukwakira 2020 i saa Saba.

Igurwa ry’iyi nzu niryo rifungishije aba bagabo bose
Rwamuganza yahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi
Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra yavuze ko ibyo yakoze byose byubahirije amategeko
Serubibi Eric wahoze ayobora Rwanda Housing Authority yahakanye ibyo aregwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .