Col. Bahizi yagaragaje ibyo Abanyarwanda bakwiye kwirinda mu rwego rwo gusigasira umutekano

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe, Col. Bahizi Theodomir, yashimangiye ko umutekano w’igihugu uhagaze neza muri iki gihe, ariko Abanyarwanda badakwiye kwirara, ahubwo bagafatanyiriza hamwe mu kwirinda ibintu bishobora kuwuhungabanya.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yari yitabiriye inama yahuje abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Ngoma, kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere, igamije kubasaba kongera ubukangurambaga muri gahunda ya Ejo Heza, Mituweli n’izindi gahunda za leta, no kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kurushaho gusigasira umutekano w’igihugu.

Col. Bahizi yabwiye aba bayobozi ko umutekano uhagaze neza ku mbibi zose z’igihugu, nubwo mu minsi ishize hari abigeze kugerageza kuwuhungabanya ariko ntibibakundire kuko ingabo z’u Rwanda zabamenesheje.

Yakomeje avuga ko uko imyaka ishira, kurinda umutekano w’igihugu birushaho kwiyongera kuko n’ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda bugenda bwiyongera, asobanura ko kugira ngo upime neza umutekano w’igihugu ubimenyera ku mudendezo n’ubwisanzure bw’abagituye, kandi ko mu Rwanda ibi byose biri ku gipimo cyo hejuru.

Nubwo bimeze bityo ariko, Col. Bahizi avuga ko hari ibintu Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwirinda kugira ngo umutekano igihugu kimaze kugeraho utazayoyoka.

Birimo ubwicanyi bwo mu miryango, ubujura, urugomo ndetse no gutema imyaka ya mugenzi wawe nk’igihe abaturage bafitanye ibibazo hagati yabo.Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho kubikurikirana no kubikumira bitaraba, kugira ngo umutekano w’Abanyarwanda udahungabana.

Yagize ati “Turimo turabona ibikorwa bimwe na bimwe bishaka kudusubiza inyuma, ubwicanyi, aho umwana yica nyina umubyara, umugore akica umugabo we, umugabo akica umugore we, ibyo bintu ni ibikorwa by’umutekano muke kandi dushaka gukomeza iterambere.”

Yanagarutse ku bikorwa by’ubujura bw’ibigenewe guteza imbere abaturage, avuga ko na byo ari ibikorwa bihembera umutekano muke kuko bigumisha abaturage mu bukene, kandi nabwo bukaba bubangamira abaturage.

Yagize ati “Na za nka [zo muri gahunda ya Girinka] usanga harimo ubujura, ugasanga kuziba byabaye ubucuruzi, ibyo na byo ni ibikorwa by’umutekano muke.”

Col Bahizi kandi yagarutse ku bikorwa by’abaturage batema imyaka ya bagenzi babo kuko bafitanye ibibazo.

Yagize ati “Umuturage aratongana na mugenzi we akajya mu nyanya ze akazirandura, akajya mu bijumba bye akabirandura, ibyo byose ni ibiduteza umutekano muke, rimwe na rimwe mujya mwibeshya ko rwa rutoki rwa wa wundi mwatonganye watemye ari urwe ku buryo umuhimye kandi ni urwa leta”.

Yongeyeho ko “impamvu ukurikiranwa iyo wabikoze, [ni uko] ruriya rutoki iyo rweze rutunga abandi banyarwanda [bityo] tugomba kumenya ko nta muntu ukwiriye kwangiriza mugenzi we kuko aba abikoreye igihugu cyose.”

Bahizi kandi yagarutse ku rugomo rukomeje kugaragara hagati y’abaturage ndetse rimwe na rimwe n’inzego z’ubuyobozi, cyane cyane rushingiye ku kwihanira kandi igihugu gifite amategeko, asaba inzego z’ibanze gufatanya n’inzego z’umutekano mu rwego rwo guhashya ibyo bikorwa.

Yijeje abo bayobozi ubufatanye bw’inzego z’umutekano, avuga ko zizakomeza kubaba hafi mu bikorwa by’iterambere ryabo, ariko ko na bo bakwiye kubigiramo uruhare.

Col. Bahizi uyobora Ingabo mu karere ka Bugesera, Ngoma na Kirehe, yavuze ko umutekano w'igihugu muri rusange uhagaze neza
Iyi nama yari yitabiriwe n'abandi bayobozi batandukanye
Ni inama yakozwe hitabwa ku mabwiriza yo guhangana n'icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .