Dr Daphrose Gahakwa wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi yatawe muri yombi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi akaba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, afunzwe akekwaho ibyaha birimo na ruswa mu isoko yahaye umukwe we ubwo yari Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze igihe bukurikirana imitangirwe y’isoko ryo kuhira rifite agaciro ka miliyari 1 Frw Dr Gahakwa bivugwa ko yahaye umukwe we ndetse umugabo we Gahakwa agahita agirwa Umuyobozi Mukuru ukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.

Buvuga ko ayo masezerano yatanzwe mu buryo butaziguye ndetse yarimo ibibazo byinshi.

Ubushinjacyaha buvuga ko bufite ibihamya byerekana uko byagenze mu mitangirwe y’isoko bugasaba ko Dr Gahakwa agezwa imbere y’urukiko akurikiranyweho ibirimo n’icyaha cya ruswa.

Dr Gahakwa yabaye Umuyobozi wungirije wa RAB, ndetse iki kigo cyakunze kuvugwamo imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta nkuko byagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta.

RAB yakunze kandi gusabwa ibisobanuro ku bikorwa yari ishinzwe gutunganya ntibikore uko bikwiye. Ibyo birimo kuba ifumbire itagera ku bahinzi ku gihe, kuba nta bushakashatsi bukorwa, kuba nta raporo ku mikorere ihabwa inzego zisumbuye n’ibindi.

Mu Ugushyingo 2017, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari yahagaritse by’agateganyo Dr Gahakwa Daphrose wari Umuyobozi wungirije hamwe n’abandi bakozi batatu ari bo Innocent Nzeyimana, Violette Nyirasangwa na Bimenya Théogène wari ushinzwe Imari.

Hari nyuma y’uko RAB yari imaze igihe ivugwamo imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta nkuko byagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta. Yakunze kandi gusabwa ibisobanuro ku bikorwa yari ishinzwe gutunganya ntibikore uko bikwiye. Ibyo birimo kuba ifumbire itagera ku bahinzi ku gihe, kuba nta bushakashatsi bukorwa, kuba nta raporo ku mikorere ihabwa inzego zisumbuye n’ibindi.

Dr. Daphrose Mukankubito Gahakwa yarangije mu by’ubuhinzi muri Kaminuza ya Makerere mu 1979. Yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi muri Uganda ashinzwe ubugenzuzi bw’imbuto. Nyuma yaho yaje kubona Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Buhinzi mu 2001 yakuye muri Kaminuza ya East Anglia mu Bwongereza.

Mu Rwanda yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi (ISAR); yanabaye Umuyobozi Mukuru wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya RAB. Yabaye kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye kandi Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Uburezi, HEC, mu gihe cy’imyaka itandatu.

Mu bijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi afite inyandiko zirenga 34 yanditse zigaruka ku bijyanye n’ibihingwa n’iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda.

Dr Daphrose Gahakwa wabaye Minisitiri w’Uburezi yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .