Dr Habumuremyi Pierre Damien yatakambiye urukiko asaba kurekurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo rwumvise ubwiregure bwa Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe usaba ko yafungurwa by’agateganyo akaburana ari hanze ku byaha birimo gutanga sheki itazigamiye n’ubuhemu akurikiranyweho.

Ku wa 16 Nyakanga nibwo Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo bwa mbere, abwira umucamanza ko atemera ibyaha bibiri aregwa aribyo gutanga sheki itazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Yari yaburanye asaba kurekurwa hanyuma agakoresha ayo mahirwe mu gushaka ubwishyu bw’abo abereyemo amadeni.

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo wasomwe ku ya 21 Nyakanga 2020 maze urukiko rutegeka ko afungwa by’agateganyo kuko aramutse arekuwe akaburana ari hanze, ashobora kubangamira iperereza rigikomeje, kandi ko nk’umuntu umenyereye inzego z’ubuyobozi, byamworohera gusibanganya ibimenyetso. Gusa yahise ajurira.

Kuri uyu wa Gatanu Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwumvise ubujurire bwe. Ntabwo yigeze agaragara mu rukiko ahubwo iburanisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ari muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere.

We n’abunganizi be biregura bavuga ko akwiye kurekurwa kuko nta perereza rigikorwa ku byo akekwaho kuko ibimenyetso byose bikenewe bifitwe n’ubushinjacyaha.

Bavuze kandi ko umucamanza yirengagije impamvu zatanzwe z’uburwayi bwa Dr Habumuremyi burimo ubw’umutima, ubuhumekero, indwara zo mu muhogo, iz’inyama zo mu nda n’ijisho yabazwe kimwe n’irindi rikenewe kubagwa.

Ikindi ni uko ngo ubwo hafatwaga umwanzuro wo gukomeza kumufunga, hari hirengagijwe ko yatanze ingwate y’inyubako iherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gashaki ifite agaciro ka miliyoni 500 Frw.

Ngo iyo ngwate kandi ishobora kongerwa ku buryo abishyuza Christian University of Rwanda bareze muri uru rabanza bagira icyizere ko bakwishyurwa bamaze kugaragaza amafaranga asigaye baberewemo kuko hari ayo bari barahawe mbere mu byiciro.

Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko impamvu Dr Habumuremyi atanga zidafite ishingiro kuko ari nazo yatanze mu iburanisha ku nshuro ya mbere zigateshwa agaciro.

Bwavuze ko ku bijyanye n’uko arwaye, muri gereza aho afungiye abarwayi bahabwa ubuvuzi ku buryo nta mpungenge ku buzima bwe. Ibi byiyongeraho ko mu gihe Dr Habumuremyi yarekurwa, ashobora gutoroka.

Umwunganizi wa Dr Habumuremyi yavuze ko uwo yunganira aramutse arekuwe atatoroka kuko pasiporo ye yafatiriwe.

Umwanzuro w’Urukiko ku bujurire bwa Dr Habumuremyi uzasomwa ku wa 05 Ukwakira saa kumi z’umugoroba.

Dr Habumuremyi watawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020, nka Perezida n’uhagarariye Kaminuza ya Christian University of Rwanda, aregwa ko hari sheki zifite agaciro ka miliyoni zirenga 170 Frw yatanze, zirimo izari mu mazina ya kaminuza zasinyweho na Habumuremyi n’izindi ziri mu mazina bwite ya Dr Habumuremyi ariko zitazigamiye.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Dr Habumuremyi hari isoko rya miliyoni 17,5 Frw yatanze ryo kugura mudasobwa 20, rwiyemezamirimo asabwa gutanga ingwate ya miliyoni 10 Frw ariko nyuma yo kugemura ibikoresho, ntiyayasubizwa ahubwo ahabwa miliyoni eshanu, n’ayo yari yakoreye ntiyayahabwa. Ngo rwiyemezamirimo yahawe sheki, ageze kuri banki asanga nta mafaranga ariho.

Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso.

Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 awumazeho imyaka ibiri, amezi icyenda n’iminsi 16, asimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard Makuza, umwanya wabanjeho Pierre Celestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.

Muri Gashyantare 2015 Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumurembyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza ubu.

Dr Pierre Damien Habumuremyi afungiye i Mageragere muri Gereza ya Nyarugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .