EgyptAir igiye gusubukura ingendo zihuza Cairo na Kigali

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Indege cya Misiri, EgyptAir, cyatangaje ko kigiye gusubukura ingendo zo mu kirere mu byerekezo bitanu, bizaba birimo n’ikigana mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.

Mu itangazo iki kigo cyashyize ahagaragara, kivuga ko kuva ku wa 8 Ukwakira, kizasubukura ingendo zigana i Kigali, aho kizajya gikora urugendo rumwe mu cyumweru.

Izi ngendo zari zarahagaritswe n’ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, zatumye u Rwanda rufunga imipaka yarwo muri Werurwe uyu mwaka.

EgyptAir yatangiye ingendo zihuza u Rwanda na Misiri mu mwaka ushize, hagamijwe koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi, bisanzwe binafitanye umubano mwiza.

Usibye Kigali, EgyptAir iranateganya gusubukura izindi ngendo mu bihugu birimo Uganda, Afurika y’Epfo, Oman na Jordan.

Kimwe na RwandAir, EgyptAir ni ikigo kiri gukura ku rwego mpuzamahanga, aho gifite indege 66 n’izindi 13 cyatumije, kigakorera ingendo mu byerekezo 75 hirya no hino ku Isi.

EgyptAir igiye gutangiza ingendo hagati ya Kigali na Cairo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .