Gahongayire yashyikirije Akarere ka Kamonyi udupfukamunwa yageneye abatishoboye b’i Gacurabwenge

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Aline Gahongayire, umuhanzikazi ugezweho mu bakora umuziki uhimbaza Imana, yahiguye umuhigo wo gutanga udupfukamunwa 1000 yageneye abaturage batishoboye bo mu Karere ka Kamonyi.

Gahongayire ari mu bahanzi binjiye muri gahunda y’ubukangurambaga bwiswe Mask For All ‘agapfukamunwa kuri bose.’ Yashyizweho mu gufasha abatishoboye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bambara neza agapfukamunwa n’amazuru.

Udupfukamunwa Gahongayire yatanze bwakorewe mu Rwanda, bufite agaciro k’ibihumbi 350 Frw.

Ku wa 28 Nzeri 2020 nibwo Gahongayire yashyikirije Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Uwamahoro Prisca udupfukamunwa tuzagenerwa abaturage bo mu Murenge wa Gacurabwenge.

Ni umwanzuro yafashe ashaka gutanga umusanzu we mu gufasha imiryango idashoboye kugura udupfukamunwa.

Ati “Nababajwe n’umuturage watiriye agapfukamunwa, abwira mugenzi we ati ‘ntiza njyere imbere ku muhanda’. Nabonye ko ashaka kubahiriza ingamba no kwirinda ariko nta buryo kuko nta bushobozi afite.’’

Gahongayire yabwiye IGIHE ko yatanze udupfukamunwa ateganya ko buri wese azahabwa tubiri ku buryo ashobora kuzajya adusimburanya.

Ati “Isengesho ryanjye ni uko Imana yakuraho Coronavirus. Mu gihe igihari, ni byiza gufasha abafite ubushobozi buke kwirinda bikabafasha kugira ubuzima bwiza.’’

“Hari abantu bagorwa no kugura udupfukamunwa bitewe n’imibereho yabo. Twatanze udupfukamunwa kuko umuntu akenera ikijya mu nda afite umubiri muzima. Imana nidushoboza n’ibirayi tuzabitanga.’’

Gahongayire yibukije Abanyarwanda b’umutima ukunze gutanga umusanzu wabo mu gufasha abatishoboye kubona udupfukamunwa.

Yibukije abarimo umubyeyi we mu mwuka, Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi, itorero uyu muhanzikazi asengeramo kugira icyo yiyemeza mu rugamba rwo gufasha abatishoboye kubona udupfukamunwa.

Ati “Ndakomeje nsaba abahanzi, abanyamadini n’abandi bakozi b’Imana ngo dukorere Imana muri iki gihe kugira ngo dukore ikintu cyahindura abantu benshi. N’iyo wagura mask imwe, byaba ari iby’agaciro ku musanzu wo kurwanya Coronavirus.’’

Nyuma yo gutanga udupfukamunwa 1000 muri Kamonyi, Gahongayire yiyemeje gutanga ubundi bungana gutyo mu minsi mike iri imbere.

Ubukangurambaga bwa Mask for all bwatangijwe ku wa 3 Nzeri 2020 n’Ihuriro ry’Inganda Nyarwanda zikora udupfukamunwa. Muri ubu bukangurambaga biteganyijwe ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri hazaba hamaze gukusanywa udupfukamunwa miliyoni enye tuzahabwa abatishoboye badafite ubushobozi bwo kutugura hirya no hino mu gihugu.

Abateguye ubu bukangurambaga bavuga ko igitekerezo cyabwo ari ukuziba icyuho kiri mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus binyuze mu kwambara udupfukamunwa, aho usanga hari abatabasha kukambara cyangwa bakambara akatabarinda bitewe n’ubushobozi buke bwo kukagura.

Udupfukamunwa dutangwa buri minsi ibiri, tugashyikirizwa abayobozi mu turere hanyuma abajyanama b’ubuzima batugeze ku baturage. Ubu bukangurambaga burareba buri wese aho yaba ari hose yaba mu gihugu no hanze yacyo.

Aline Gahongayire ashyikiriza Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Uwamahoro Prisca udupfukamunwa yageneye abaturage bo mu Murenge wa Gacurabwenge
Aline Gahongayire yashyikirije Akarere ka Kamonyi udupfukamunwa 1000 yageneye abatishoboye
Gahongayire yibukije Abanyarwanda bose by'umwihariko abahanzi n'abavugabutumwa gutanga umusanzu wabo mu gufasha abatishoboye kubona udupfukamunwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .