Gasabo: Igishushanyo mbonera gishya cyitezweho gukemura ikibazo cy’abatuye mu manegeka

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Ikibazo cy’abaturage batuye mu manegeka ni kimwe mu byagiye biteza impungenge dore ko bishyira ubuzima bwabo mu kaga, gusa ngo kubahiriza ibigenwa n’igishushanyo mbonera gishya cy’Umujyi wa Kigali byitezweho kuba igisubizo kirambye ku kibazo cy’umubare munini w’abatuye mu manegeka bo mu Karere ka Gasabo.

Akarere ka Gasabo ni kamwe mu turere tw’Umujyi wa Kigali tugaragaramo umubare munini w’abatuye mu manegeka biganje mu bice bimwe bya Gatsata, Gisozi na Kacyiru.

Gusa kuri ubu ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko bugiye gukurikiza ibigenwa n’igishushanyo gishya cy’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kurwanya amanegeka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yabwiye IGIHE ko igishushanyo mbonera gishya cyashyize aka karere mu miturire bikaba bizatuma abaturage batuzwa neza, ikibazo cy’amanegeka kikarangira.

Yagize ati “Aka karere kacu kashyizwe mu miturire ibintu abaturage bishimiye cyane bikaba bizatuma bubaka neza, gusa bariya baturage batuye nka Jali bo bazimurwa batuzwe neza ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Yakomeje avuga ko akarere kari gufasha mu kubakira no gushakira aho kuba, abaturage batuye mu manegeka badafite ubushobozi bwo gutura ahandi.

Ati “Kuri ubu abaturage batishoboye turabafite twatangiye kububakira mu bice bitandukanye harimo Ndera na Nduba […] uko amikoro azajya aboneka tuzajya tubafasha, ariko nabo turabasaba ko bagira umusanzu batanga kuko ni ukurengera ubuzima bwabo.”

Mudaheranwa yibukije abaturage ko kuba igishushanyo mbonera kibashyira mu miturire , bitabaha uburenganzira bwo kubaka uko babonye kuko habanza gukorwa inyigo hakarebwa ko ahagiye kubakwa nta kibazo hateza.

Ati “Nubwo turi mu myubakire ariko hari ikindi gishushanyo mbonera cyo kureba aho imihanda inyura , aho za ruhurura ziri,uko indi myubakire ihari imeze kugira ngo harebwe ko hakwiye kubakwa , ni ukubanza kwitonda no kugenzura.”

Ku wa 4 Nzeri nibwo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamuritse kumugaragaro igishushanyo mbonera gishya cyawo, nyuma yo gusubiramo icyari cyakozwe mu 2013 ariko kikaza kugaragaza ku kitajyanye n’ibyifuzo by’abaturage.

Mu buryo bw’imyubakire, igishushanyombonera gishya giteganya ko hamwe mu hari utujagari abaturage bazafashwa inzu zabo bakajya bazivugurura gahoro gahoro, aho kubimura bose nk’uko byagiye bigaragara mu gishushanyo mbonera gishaje. Ibyo birimo ko nk’umuturage ufite amikoro make afite ubutaka, ashobora kwerekwa igishushanyombonera cy’inzu ziteganyijwe aho atuye, akagenda yubaka gahoro gahoro.

Harimo kandi uburyo bwatangijwe mu bice bikikije ruhurura ya Mpazi, ni ukuvuga imirenge ya Kimisagara na Gitega mu Mujyi wa Kigali, aho abashoramari bajyanwa ahantu hari utujagari, bakumvikana n’abaturage bahafite ibibanza hakubakwa inzu zigezweho, hanyuma umuturage agahabwa inzu muri izo inganya agaciro n’ikibanza yatanze.

Umuyobozi ushinzwe Imiturire n’Igenamigambi mu Mujyi wa Kigali, Muhirwa Solange, ubwo hamurikwaga iki gishushanyo mbonera yavuze ko igerageza bakoze ryagaragaje ko ubwo buryo bushoboka, ari nabyo bagiye gukora mu tundi duce turimo inzu zitajyanye n’igihe.

Yavuze ko bidakozwe gutyo, abantu benshi bakomeza kugenda basohoka muri Kigali bigatuma ubuzima muri uwo mujyi buhenda, bitandukanye n’intego za Leta.

Ati “Icyo batugiriyeho inama cyane ni ukugenda tuvugurura utujagari turi muri Kigali. Kuba abantu bagenda bubaka utujagari, nuko akenshi aba yabuze ubundi buryo bwo kuba yatura neza. Nta muntu wanga kuba heza ahubwo nuko aba atahabonye.”

Muhirwa yakomeje avuga ko kuba abantu bakwimuka muri Kigali kubera ko nta mikoro bafite ko byatuma ubuzima muri uyu Mujyi bugenda burushaho guhenda.

Igishushanyo mbonera kizakurikizwa hagendewe ku cyerekezo 2050 cy’iterambere u Rwanda rwihaye .

Aho ubuhinzi bwagenewe 47,2% by’ubuso bw’igihugu, amashyamba yahariwe 29,3%,imiturire n’ibikorwaremezo bigenerwa 15%,mu gihe amazi n’ibishanga bibungabunzwe byagenewe 8,5% by’ubuso bw’igihugu.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo buvuga ko igishushanyo gishya cy'Umujyi wa Kigali kizabafasha kugabanya umubare w'abatuye mu manegeka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .