00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Abarenga 300 bagiye guhabwa igice cya hegitari y’ubutaka kuri buri wese

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 Mutarama 2022 saa 04:47
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugiye guha ubutaka bungana n’igice cya hegitari ku baturage barenga 300 batujwe mu bice bitandukanye byako ariko batagiraga aho bahinga.

Ni igikorwa giteganyijwe mu kwezi kumwe nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bufatanyije n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na Komisiyo ishinzwe gusaranganya ubutaka ku baturage batishoboye badafite aho baba, basoje kubarura bamwe mu bazabuhabwa n’aho buherereye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bateguye umushinga wo guha nibura buri muturage ubutaka bungana n’igice cya hegitari ku batagiraga aho guhinga kugira ngo bimufashe kwiteza imbere.

Yagize ati “Ni abaturage 127 hakiyongeraho imiryango y’indi iri Kabarore, Ngarama, Kiziguro, Kiramuruzi. Bose hamwe ni Abanyarwanda barenga 300 aho nibura buri umwe azabona igice cya hegitari. Nibura ubwo butaka buzaba buri mu murenge no mu kagari batuyemo aho bashobora gukora urugendo rugufi bajya kuhahinga aho kubyuka bicaye.”

Mu myaka ishize bamwe mu baturage batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Nyabikiri ndetse n’abandi batujwe mu Mudugudu wa Munini uri mu Murenge wa Rwimbogo babwiye IGIHE ko nubwo batujwe ahantu heza babangamiwe no kutagira aho guhinga.

Aba baturage biganjemo abirukanywe muri Tanzania bavugaga ko bashimira Leta yabatuje aheza ndetse ikanabitaho ariko bakayisaba ko yabashakira imirima bagahinga bakareka gutegereza imfashanyo bahabwa.

Uwamariya Brigitte yagize ati “Nubwo mu Rwanda tumeze neza, ikibazo dufite ni icyo kubona aho duhinga natwe tukiteza imbere nk’abandi baturage. Usanga n’abahafite ari akantu gatoya kandi turifuza guhinga natwe tukiteza imbere nk’abandi.”

Mirembe Annetnh na we icyo gihe yavuze ko Babura amasambu bahingamo nubwo bagifite imbaraga zo gukora.

Yagize ati “Abafite abagabo bagifite intege usanga bajya gushakisha bakohereza amafaranga akaba ariyo adutunga, abandi ugasanga barajya guca inshuro mu baturanyi kugira ngo babone ibyo kurya nyamara hari amasambu yo guhingamo. Ntabwo bajya guca inshuro ahubwo imbaraga bazishora mu guhinga ibyabateza imbere.”

Meya Gasana yavuze ko atari Abanyarwanda baturutse muri Tanzania gusa bazahabwa ubutaka ahubwo ngo ni abatishoboye batujwe mu midugudu na Leta batekerejweho.

Abarenga 300 bo mu Karere ka Gatsibo bagiye guhabwa igice cya hegitari y’ubutaka kuri buri wese

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .