Gen Nyamvumba yijeje ingufu n’ubwenge bwe bwose mu gusigasira umutekano w’Abaturarwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Ugushyingo 2019 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Général Patrick Nyamvumba, yijeje ko ku bufatanye n’izindi nzego azakomeza gukoresha imbaraga ze zose mu kurinda no gusigasira umutekano w’u Rwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo, ubwo yaherezwaga ububasha n’inshingano za Minisiteri y’Umutekano zari ziri muri Minisiteri y’Ubutabera.

Ku wa 4 Ugushyingo 2019 nibwo Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu nzego zitandukanye zirimo n’abagize guverinoma, haba n’impinduka mu nzego ubwazo kuko zongewemo Minisiteri y’Umutekano, ihabwa Général Patrick Nyamvumba nka Minisitiri, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 2013.

Minisiteri y’Umutekano yaherukaga mu mwaka wa 2016. Nyuma y’aho inshingano zayo zahawe Minisiteri y’Ubutabera.

Ubwo yari amaze gushyikirizwa inshingano na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, Gen Patrick Nyamvumba yavuze ko nk’umuntu wari usanzwe mu bijyanye n’umutekano azakomeza gufatanya na bagenzi be.

Yagize ati “Aho navuye ibintu by’umutekano ntabwo ari bishya, abo tuzakorana ni abo twari dusanzwe tuziranye n’ubundi ndumva inkunga yabo ari ngombwa ariko ikaba n’inshingano kugira ngo dukomeze kubakira mu byo mugezeho. Ndabizi ko ari byinshi mumaze gukora muri iyi myaka ishize, ariko hari n’ibindi byakomeza gukorwa. Tuzakomeza kubitabaza aho bibaye ngombwa.”

Gen Nyamvumba yongeye gushimira Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere akamuha inshingano nshya, avuga ko na we azakoresha imbaraga ze zose ngo umutekano w’abaturarwanda ubungabungwe.

Ati “Guhabwa inshingano ni kimwe, kuzuzuza ni ikindi ariko hari abantu benshi bakora aka kazi, iyo wahawe icyo cyizere bigusaba gukoresha ingufu zose n’ubwenge ufite.”

Nyamvumba yasabye Abanyarwanda gufatanya n’inzego z’umutekano kuwusigasira kuko umutekano nyawo uhera ku muntu ku giti cye.

Yavuze ko iterambere u Rwanda rwishimira uyu munsi rituruka ku mutekano bityo ari ngombwa kuwubungabunga.

Ati “cyo dusaba haba ku nzego z’umutekano no ku Banyarwanda uhereye ku muntu ku giti cye, ni ubwo bufatanye n’inzego z’umutekano kuko iyo tuwufite kuva ku muntu ku giti cye no muri rusange twese biba bidufitiye akamaro kandi nibyo twifuza. Tuzakomeza gusaba ubufatanye n’izindi nzego dukorana ariko cyane cyane n’abaturage ari bo uyu mutekano ugenewe. Murabizi ko umutekano ari wo shingiro ry’iterambere ry’igihugu cyacu.”

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yashimiye inzego bamaze imyaka itatu bakorana cyane cyane Polisi y’Igihugu yasubijwe mu maboko ya Minisiteri y’Umutekano.

Yavuze ko kuba urwo rwego rwasubijwe muri Minisiteri y’Umutekano byose bigamije gukomeza umuvuduko igihugu cyiyemeje.

Ati “Mu myaka itatu ishize [Perezida wa Repubulika] yasanze ari ngombwa kugira ibyo duhuza tukabihuriza mu rwego rw’ubutabera, ariko nkuko mubizi buri gihe cyose akomeza areba ati ibintu bihagaze gute, ni iki cyahinduka, ni iki cyanozwa?, ari nabyo bisobanura umuvuduko munini cyane w’igihugu cyacu, uyu munsi ni kimwe muri ibyo yakoze.”

Zimwe mu nshingano Minisiteri y’Umutekano yasubijwe harimo Polisi y’Igihugu, inyandiko zijyanye n’ibyo Poliisi yari ishinzwe n’ibyo yakoraga, inyandiko z’amategeko, inshingano z’ubufatanye bw’u Rwanda n’akarere mu kugenzura iby’ikoreshwa ry’intwaro nto, abakozi b’amashami yasubijwe muri Minisiteri y’Umutekano, ishyinguranyandiko n’ibindi.

Minisitiri w'Ubutabera, Busingye Johnston (ibumoso) na Minisitiri w'Umutekano, Gen Nyamvumba basinyira guhererekanya ububasha
Minisiteri y'Umutekano yasubijwe inshingano yari imaze imyaka itatu yarakuweho
Nyamvumba yasabye Abanyarwanda gufatanya n’inzego z’umutekano kuwusigasira kuko umutekano nyawo uhera ku muntu ku giti cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza