Akanyamuneza nyuma y’itangira ry’Umushinga ’Green Gicumbi"

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umwaka mu Karere ka Gicumbi hatangijwe umushinga ukubiyemo ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho y’abaturage uzwi nka’‘Green Gicumbi Project’, abagenerwabikorwa bawo barishimira ibyo umaze kubagezaho birimo amaterasi yakozwe, ubu imirima yabo ikaba itagitwarwa n’isuri nk’uko byahoze.

Zimwe mu ntego z’uyu mushinga watangijwe mu mpera za 2019 harimo kubungabunga icyogogo cya Muvumba hakorwa ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga amashyamba ku buryo burambye hanagabanywa ibicanwa biyakomokaho, ndetse no guteza imbere imiturire yihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Uyu mushinga waje kurwanya ibiza byakundaga kwibasira aka Karere cyane ahegereye ibishanga, bitewe no kuba aka karere kagizwe n’imisozi miremire bigatuma amazi ava ku nzu atera isuri mu mirima, imyaka iteyemo igatwarwa, ndetse n’iteye mu bishanga ikarengerwa, umusaruro ukabura.

Nubwo uyu mushinga wose uzamara imyaka itandatu, mu gihe gito umaze utangiye gushyirwa mu bikorwa. umusaruro wawo watangiye kwigaragaraza cyane cyane ku batuye mu mirenge icyenda ukoreramo.

Mu gukemura ikibazo cy’isuri cyari cyarabaye ingorabahizi muri aka karere, uyu mushinga ufatanyije n’abaturage bakoze amaterasi y’indinganire ku misozi ihanamye, hashyirwaho imigende itwara amazi, ndetse hanaterwaho ibyatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, aganira na IGIHE yavuze ko bahisemo imirenge yakunze guhura n’ibiza, kandi akemeza ko hakozwe byinshi mu kwirinda ko byakongera kuyibasira.

Yagize ati “Impamvu twahisemo imirenge icyenda ikora ku cyogogo cya Muvumba, ni uko iyi mirenge yakunze kwibasirwa n’ibiza, imvura igatera isuri ku misozi ndetse n’imyuzure ikarengera ibihingwa ibiri mu birimo n’icyayi."

"Imisozi ihanamye yaciweho amaterasi y’indinganire ndetse n’amaterasi yikora. Binyuze muri uyu mushinga hazatungwanywa igishanga cya Gatuna ku buryo kizajya gitanga umusaruro hatabayeho kurengerwa n’umwuzure."

Uretse kubungabunga ibidukikije, Ndayambaje akomeza avuga ko uyu mushinga wafashije abaturage kwiteza imbere kandi ko bigikomeje.

Ati "Uyu mushinga kandi waje wunganira gahunda yo guhuza ubutaka kuko iyo abantu bahuje ubutaka byongera umusaruro, bigatuma abaturage badahingira kurya gusa bagasagurira n’amasoko. Twigishijwe gukora ifumbire izajya yifashishwa mu gutera imyaka, ndetse wanadufashije mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’akarere itandukanye."

Nyuma yo kubona ibikorwa biri gukorwa n’uyu mushinga, abaturage bavuga ko banezezwa no kuba bagira uruhare rw’ibitekerezo mu bibakorerwa, aho nko mu mashyamba ari bo bagize uruhare mu guhitamo ubwoko bw’ibiti bazatererwa babifashijwemo n’inzobere mu by’amashyamba.

Iyamuremye Jean d’Amour ufite umurima waciwemo amaterasi, avuga ko yiteze impinduka mu buryo yahingaga n’umusaruro yabonaga.

Ati “Twarahingaga imvura yagwa igatwara ifumbire twahingishije, ariko ubu tugiye kujya duhinga ifumbire igume mu murima ndetse n’isuri ntizongera gutwara imyaka yacu. Twiyemeje kuzabungabunga ibi bikorwa kuko ni ingirakamaro.”

Ibyiza bya ’Green Gicumbi Iyamuremye abihuriyeho na mugenzi we Nyiramwiza Marie wahawe akazi n’uyu mushinga, kuri ubu amafaranga akuramo akaba amufasha kwiteza imbere.

Binyuze muri ’Green Gicumbi’ hazaterwa ibihingwa bishya

Umukozi w’umushinga Green Gicumbi mu bijyanye n’amashyamba, Rurangwa Felix, yabwiye IGIHE ko muri gahunda ya Leta yo kurwanya imirire mibi, abaturage bazahabwa ingemwe z’imbuto ziribwa kandi ziberanye n’ikirere cyo muri aka karere, aho buri rugo ruzahabwa ibiti by’imbuto ziribwa byiganjemo avoka ndetse n’ibinyomoro.

Yagize ati "Dufite ingemwe z’imbuto ziribwa zisaga ibihumbi 58 zizahabwa abaturage muri gahunda yo kurwanya imirire mibi, zirimo avoka nziza zibanguriye n’ibinyomoro. Buri rugo ruzatera ibiti bitatu kuburyo mu gihe byeze atazongera kubura imbuto zo kurya ndetse bikazabafasha no kubinjiriza amafaranga."

Rurangwa Felix avuga ko muri gahunda y’uyu mushinga harimo no guzasazura amashyamba y’abaturage n’aya Leta ashaje.

Inyigo yakozwe muri 2015 igaragaza ko amashyamba y’abaturage agize 67% by’amashyamba yose y’igihugu, ariko amenshi akaba yarangiritse ku buryo atagitanga umusaruro, aho usanga hegitari imwe itanga 50m3 kandi yakabaye itanga hagati ya 100 m3 na 300m3.

Rurangwa yavuze kandi ko uyu mwaka hazasazurwa amashyamba ashaje ari ku butaka bungana na hegitari 400 mu mirenge ya Manyagiro, Rushaki, Rubaya na Byumba, hakazaterwaho ingemwe zisaga 1,000,000 z’amako atandukanye.

Hazakorwa kandi gahunda yo kubungabunga ayo mashyamba ku buryo burambye ndetse hatangwe n’amashyiga ya rondereza, mu rwego rwo kugabanya ibicanwa bikomoka ku mashyamba.

Ikindi kandi ni uko hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka hagamijwe kurumbura ubutaka, ndetse bimwe muri ibyo biti bikazatanga ubwatsi bw’amatungo, imbaho, imishingiriro ndetse n’inkwi.

Hazasazurwa kandi n’ibyayi bishaje, haterwe izindi ngemwe nshya zizabasha guha abaturage umusaruro uhagije.

Muri gahunda y’igihe kirekire z’uyu mushinga, harimo no kuzubakira abasenyewe n’ibiza ndetse n’abagituye mu bice bigaragara nk’amanegeka bo muri iyi mirenge ukoreramo.

Abaturage bo muri Gicumbi mu gikorwa cyo gukora amaterasi
Amashyamba ari gusazurwa
Binyuze muri uyu mushinga abaturage bazahabwa n'ingemwe z'ibinyomoro
Ingemwe za avoka zizahabwa abaturage muri gahunda yo kurwanya imirire mibi
Inturusu za mayideni ni zimwe mu ngemwe z'ibiti bizaterwa ahari gusazurwa amashyamba
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Félix avuga ko uyu mushinga wagize akamaro muri aka karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .