Gisagara: Umugabo yagiye gukura ingurube mu cyobo cya metero 25 apfiramo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 Ukwakira 2020 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Sindikubwabo Maquez wo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, yahawe ikiraka cyo gukura icyana cy’ingurube mu cyobo kirekire cyacukuriwe kugirwa umusarani, agezemo ahera umwuka apfiramo.

Ku mugoroba wo ku wa 14 Ukwakira 2020, nibwo Sindikubwabo w’imyaka 50 yahawe ikiraka na Hitimana Jean Damascène cyo kujya kumukurira ingurube muri icyo cyobo cya metero 25 amwemerera 2000 Frw.

Abaturanyi batabaye bavuga ko akimara kugeramo uwamuhaye ikiraka yabonye kuvamo byamunaniye amusangamo ngo amuhe ubutabazi, birangira bose bahezemo.

Umwe ati “Twafataga imigozi tukabahereza ngo bizirike ariko bikabananira bikanga kubera intege nkeya.”

Abaturage babonye bibananiye bamenyesha Polisi, ihageze ibasha kubakuramo ariko basanga Sindikubwabo Maquez yamaze gupfa naho Hitimana Jean Damascène arembye ahita ajyanwa kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Ndora, Manirakiza Thierry, yasabye abaturage kujya batanga amakuru bwangu, avuga ko iyo babimenyesha inzego z’umutekano hakiri kare zashoboraga kubatabara ntihagire upfa.

Ati “Inama twabahaye z’ibanze, icya mbere ni ugutangira amakuru ku gihe, kumenyesha hakiri kare, inzego z’umutekano ziba zahageze hakiri kare ku buryo iyo mpanuka itakabaye iba. Ikindi ni ukwicungira umutekano, twabagiriye inama yo gukunda ubuzima bwabo ku buryo badashobora kwishora mu bintu bibashyira mu kaga.”

Bivugwa ko icyo cyobo bari bagiye gukuramo icyana cy’ingurube, gifite uburebure bwa metero zigera kuri 25 kandi cyari cyaracukuwe na Sindikubwabo Maquez wagipfiriyemo.

Hitimana ari kuvurirwa ku Bitaro bya Kibirizi naho umurambo wa Sindikubwabo Maquez wajyanywe gukorerwa isuzuma.

Icyo cyobo cyari gipfundikiye ariko gifite imyenge ibiri. Umwe ngo ni wo icyo cyana cy'ingurube cyanyuzemo
Abaturanyi bari bumiwe bibaza ibyabaye kuri mugenzi wabo
Abaturage basabwe gukunda ubuzima bwabo ku buryo badashobora kwishora mu bintu bibashyira mu kaga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .