Gisagara: Uwakatiwe n’Inkiko Gacaca gufungwa imyaka 30 akaburirwa irengero, yafashwe agerageza kwiba

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Banyangiriki Isaac ukomoka mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 n’Inkiko Gacaca ahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ntiyafungwa kuko yahise aburirwa irengero.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020, uwo mugabo w’imyaka 50 yafashwe agerageza kwiba mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye.

Yaguwe gitumo arimo kugerageza gutobora inzu ngo yibe, abaturage bamuvugiriza induru arirukanka arabasiga ariko aza kugwa mu cyobo cyacukuwe ahantu bakuraga itaka ryo kubumba amatafari.

Yagwiriye imwe mu ntwaro yari afite iramukomeretsa bamusanga muri icyo cyobo kitari kirekire. Bamusanganye icyuma, inkota n’ipiki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, Rugira Amandin, yabwiye IGIHE ko Banyangiriki Isaac bakimara kumufata yari yakomeretse bamushyikiriza inzego z’umutekano zijya kumuvuza.

Ati “Yafashwe yaje kwiba mu Mudugudu w’Umuyinza mu Kagari ka Karama, yarimo atobora inzu. Ubwo yaguye mu cyobo ahunga niho yafatiwe. Twamushyikirije RIB ijya kumuvuza, ubu ni yo imufite.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara, Muhire Ntiyamira David, yabwiye IGIHE ko Banyangiriki Isaac akomoka mu Mudugudu wa Gasambu mu Kagari ka Gatoki.

Yavuze ko yamaze kuvurwa ibikomere yatewe n’icyuma yagwiriye kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Save.

Ati “Kuri ubu afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Save. Igikurikiraho ni ugushaka ukuntu yarangiza igihano yakatiwe n’Inkiko Gacaca.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho Banyangiriki Isaac yari amaze igihe yihishe. Nta mugore n’abana agira kuko ubwo yakatirwaga gufungwa agatangira kwihisha ubutabera yari ingaragu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .