Guverineri Mufulukye yihanangirije abayobozi baca abaturage amafaranga adateganyijwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yihanangirije bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze baca amafaranga abaturage nyamara atari ateganyijwe, abasaba kujya bakoresha ubukangurambaga umuturage agatanga amafaranga ku bushake.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu nama yahurijwemo abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Ngoma guhera ku rwego rw’umudugudu kugeza ku Karere yari igamije kubasaba kongera ubukangurambaga muri gahunda ya Ejo heza, mituweli n’izindi gahunda zitandukanye.

Mu minsi ishize hagiye havugwa gahunda za leta zishyirwaho rimwe na rimwe ugasanga abayobozi bo mu nzego z’ibanze bazihinduye itegeko. Urugero ni nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi, uherutse guca abacuruzi amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri.

Aya mafaranga yayabakaga ku itegeko utayamuhaye agasiga amufungiye, nyuma byaje kumenyekana ko atangwa n’umuntu ubishaka atari itegeko asabwa kuyabasubiza, agatangwa n’umuturage ubishaka. Kugeza ubu bamwe yarayabasubije abandi ntarayabaha.

Guverineri Mufulukye yihanangirije abayobozi baca amafaranga abaturage ababwira ko uzafatwa azajya ahanwa n’amategeko.

Ati “Nagira ngo mbihanize, umuntu uca amafaranga abaturage adafite ikiyateganya azabihanirwa n’amategeko, hari nk’aho ugenda ugasanga mu Mudugudu bamwe bihaye ububasha badafite, niba abantu bashaka gukora ubukangurambaga bwo gushyigikira umuntu ibyo ni ibyabo, ni uburenganzira bwabo kandi n’iyo umuturage adashaka kubikora ntabwo mugomba kumubwira ngo wowe ndaguhana ntabwo wabikoze ariko ugasanga abantu bihaye ubwo bubasha.”

Yakomeje avuga ko hari nubwo usanga ku Murenge cyangwa ku Kagari bihaye ububasha bwo gukata amafaranga abakozi kubera ko bagiye gukora ikintu runaka.

Ati “Ibyo niba ari ubukangurambaga mwakoze babishaka uwo muturage cyangwa umukozi nagende afate ya mafaranga ayazane, wifatira amafaranga ye.”

Guverineri Mufulukye yavuze ko batababujije guterana inkunga no gushyigikirana ndetse no gukomeza uburyo busanzwe bwo kwishakamo ibisubizo icyo badashyigikiye kandi babuza aba bayobozi ari ukubikora nk’itegeko bafatira n’imitungo y’abaturage bitwaje ubukangurambaga baba bashyizeho bakabugira itegeko.

Ati “Twegere abaturage niba hari uwo dushaka gushyigikira tumushyigikire ibyo birakunda nta kibazo ariko umuturage akore ikintu abishaka niba atabishaka tujyane n’ababishaka we tumwigishe tumusobanurire icyo gikorwa neza.”

Muri iyi nama hanagarutswe ku kunoza gahunda y’irondo ry’umwuga n’uburyo abaturage bakwiriye kuyigiramo uruhare, abayobozi kandi basabwe kongera ubukangurambaga muri gahunda ya Ejo heza bitewe n’uko hakiri uturere twinshi turi inyuma hamwe n’ubwisungane mu kwivuza.

Guverineri Mufulukye Fred yihanangirije abayobozi bo mu nzego z'ibanze baka amafaranga abaturage ku ngufu y'ikintu kitateganyijwe
Abayobozi bo mu nzego z'ibanze bahawe umwanya babaza ibibazo byose bashaka
Abayobozi b'ingabo na Polisi bitabiriye iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .