Guverinoma mu rugamba rwo gukumira impanuka zo mu kazi zihitana benshi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, gitangaza ko u Rwanda rugenda rushyiraho ingamba zitandukanye zigamije gukumira impanuka abakozi bagirira mu kazi bakora zirimo gukangurira abakoresha n’ibigo kubahiriza gushyira mu bikorwa ibijyanye n’ubuzima n’umutekano wabo.

Byatangajwe kuri uyu wa 7 Ukwakira 2019 n’Umuyobozi wa RSB, Murenzi Raymond, ubwo hafungurwaga inama mpuzamahanga yiga ku birebana n’ubuzima n’umutekano w’abakozi.

Iyi nama ihurije i Kigali impuguke mu birebana n’ubuzima n’umutekano w’abakozi ku wa 7-12 Ukwakira 2019, yateguwe n’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’ubuziranenge (ISO).

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe umurimo (WLO) rigaragaza ko ku Isi buri mwaka abantu barenga miliyoni 2.78 bapfa bazize ibifitanye isano n’impanuka z’akazi bakora, abasaga miliyoni 374 bakamugarira mu kazi bakora naho abarenga miliyoni 100 bagasezererwa.

Murenzi yavuze ko amabwiriza ateganya ko buri kigo gishyiraho uburyo bwo kubungabunga ubuzima n’umutekano by’abakozi kandi bugakurikizwa hakurwaho ibyabashyira mu kaga cyangwa uburyo bwo kubyirinda.

Urugero niba ari nk’ahacukurwa amabuye y’agaciro hakunze gushyira ubuzima bw’abahakora mu kaga akenshi usanga ibirombe byabagwiriye cyangwa bakaburiramo umwuka cyangwa hatabona, ikigo kibakoresha kigaragaza iby0 cyateganyirije ibyo bibazo.

Murenzi ati “Ayo mabwiriza twamaze kuyashyira mu nkoranya y’igihugu ku buryo yatangije gusobanurirwa ibigo bitandukanye. Uku kwezi kwa 10 (Ukwakira) twaguhariye ibirebana n’ubukangurambaga kuri ayo mabwiriza, tugera ku bigo bitandukanye bikatubwira uburyo biyashyira mu bikorwa.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michel, yavuze ko u Rwanda rusanzwe rufite politiki irebana n’ubuzima n’umutekano by’abakozi n’amategako arenga 300 afite aho ahuriye n’ubuzima n’umutekano by’abakozi atandukanye bitewe n’imiterere y’akazi.

Sebera yavuze ko akenshi abakozi bakunze kugirwaho ingaruka n’akazi bakora ari abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abakora mu nganda, mu bwikorezi no mu buhinzi.

Murenzi yavuze ko ayo mabwiriza atuma buri kigo cyaba icyahuye n’impanuka cyangwa ikitarahura nazo kitirara kigashyiraho uburyo bwo kuzikumira n’ibishobora kuzitera.

Iyi nama yabanjirijwe n’amahugurwa y’iminsi ibiri yitabiriwe n’ibihugu 35 byo ku mugabane wa Afurika yabaye ku wa 5-6 Ukwakira 2019.

Umuyobozi wa Komite ishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge ku buzima n’umutekano w’abakozi (ISO TC 283), Martin Cottam, yavuze ko iyi nama ari amahirwe akomeye nk’ikigo gishinzwe iby’ubuziranenge kuba ibihugu bya Afurika byitabiriye ari byinshi bisobanurirwa byihariye uko impanuka mu kazi zakumirwa.

Nubwo RSB itagaragaje umubare w’abantu bagirira impanuka mu kazi mu Rwanda, hakunze kumvikana umubare munini w’abantu bapfiriye mu birombe ariko abenshi biganjemo abayacukura mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Umwaka ushize Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Gaze na Peterole mu Rwanda (RMB), cyatangaje ko abantu 81 ariko bamenyekanye ko bapfuye bagwiriwe n’ibirombe.

Iyi nama yabanjirijwe n'amahugurwa y'iminsi ibiri yitabiriwe n'ibihugu 35 byo ku mugabane wa Afurika yabaye ku wa 5-6 Ukwakira 2019
Martin Cottam, yavuze ko iyi nama ari amahirwe akomeye nk’ikigo gishinzwe iby’ubuziranenge kuba ibihugu bya Afurika byitabiriye ari byinshi bisobanurirwa byihariye uko impanuka mu kazi zakumirwa
Murenzi yavuze ko amabwiriza ateganya ko buri kigo gishyiraho uburyo bwo kubungabunga ubuzima n’umutekano by’abakozi
Sebera Michel, yavuze ko u Rwanda rusanzwe rufite politiki irebana n’ubuzima n’umutekano by’abakozi n’amategako arenga 300 afite aho ahuriye n’ubuzima n’umutekano by’abakozi

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .